skol
fortebet

Umubiligi ukomoka mu Rwanda akurikiranweho uruhare mu bitero by’iterabwoba

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’i Buruseli rwasanze Hervé Bayingana Muhirwa, umuturage w’Umubiligi w’imyaka 38 ukomoka mu Rwanda, ahamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe na Radiyo na Televiziyo by’u Bubiligi, RTBF, Urukiko rw’i Buruseli rwasanze batandatu mu 10 bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bw’iterabwoba mu bitero by’i Buruseli mu 2016 byagambwe na Leta ya Kisilamu, bahamwa n’icyaha.

Ibitangazamakuru byo mu Bubiligi byavuze ko inteko y’abacamanza yasanze batandatu mu bakekwaho icyaha bahamwa n’ibyaha by’ubwicanyi no kugerageza kwica.
Byanzuwe Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 25 Nyakanga.

Muhirwa yahanaguweho ibyaha by’ubwicanyi no gushaka kuwica ariko ahamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu mutwe w’iterabwoba, hamwe n’uwitwa Sofien Ayari.

Mohamed Abrini, Oussama Atar, Osama Krayem, Salah Abdeslam, Ali El Haddad Asufi na Bilal El Makhoukhi bose bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bw’iterabwoba. RTBF yatangaje ko Urukiko rw’i Buruseli rwagaragaje ko impamvu y’iterabwoba iri inyuma y’ibyo bitero, rwemeza ko umugambi w’uyu mutwe ari ugutera ubwoba abaturage b’Ababiligi no kwica abantu benshi bashoboka.
Ibihano byabo bizatangazwa muri Nzeri.

Umwunganizi wa Muhirwa, Vincent Lurquin, yabwiye abanyamakuru ko yizeye ko umukiriya we azarekurwa nyuma yo gutanga ibihano.

Muri Gashyantare, raporo zimwe zatanzwe n’abacamanza bashinzwe gusuzuma ibimenyetso n’abashinzwe ubugenzacyaha mu rukiko rw’i Buruseli, zerekanye ko Muhirwa yagiye ashishikazwa n’ubutagondwa nyuma yo kwinjira mu idini rya Islam mu 2011.

Ku wa 22 Werurwe 2016, ibitero bibiri by’iterabwoba byahuriranye i Buruseli mu Bubiligi, kimwe ku kibuga cy’indege cya Zaventemi Buruseli, ikindi kuri sitasiyo ya gari ya moshi i Buruseli rwagati, byahitanye abantu 32 abandi barenga 300 barakomereka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa