skol
fortebet

Umucamanza yategetse ko urubanza rwa Christopher Kayumba rwimurirwa muri gereza

Yanditswe: Friday 16, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Christopher Kayumba yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato.

Sponsored Ad

Christopher Kayumba yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato.

Uyu munsi na bwo urukiko ntirwaburanishije urubanza bisabwe n’urukiko.

Ukuriye iburanisha yavuze ko urubanza rugiye gukomezanya n’abacamanza batatu mu gihe rwatangiwe n’umwe.

Kayumba na we yazamuye inzitizi z’uko afunze mu buryo bw’akato ndetse akaba ataranabona inyandiko z’ibirego.

Umucamanza yavuze ko urubanza rugomba gukomereza kuri gereza ya Mageragere.

Yaba uregwa ndetse n’umwunganizi we mu mategeko bagaragaje ko bafite impungenge z’iki cyemezo cyo kujyana urubanza muri gereza.

Ni urubanza rwabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype ariko bigoranye kuko amajwi atumvikanaga neza.

Inshuro nyinshi Kayumba wari muri gereza yasabwaga guha umwanya urukiko ngo rubaze ibibazo ariko agakomeza kuvuga byumvikana ko itumanaho hagati y’impande zombi ryarimo ibibazo.

Inzitizi ya mbere yatanzwe n’urukiko ni iy’uko urubanza rugiye gukomezanya n’abacamanza batatu mu gihe uwarutangije yari umwe.

Babiri bashya ngo bagomba guhabwa igihe cyo gusobanukirwa dosiye mbere y’uko bakomezanya n’uwo barusanzemo.

Inzitizo zo ku ruhande rwa Kayumba zo zishingiye ku kuba atarahabwa dosiye y’ibirego nyuma y’umwaka afunze.

Yavuze kandi ko afunze mu buryo bw’akato kandi hari abakoze ibyaha bikomeye bafunganywe n’abandi.

Umunyamategeko wa Kayumba, Seif Ntirenganya, na we yavuze ko ashyirwaho amananiza mu guhura n’uwo yunganira.

Umucamanza yavuze ko urubanza rusubikwa rukazongera guterana ku itariki ya 14 z’ukwezi gutaha.

Kuri iyi nshuro urukiko ngo ruzaba ruri muri gereza ya Mageragere.

Dr Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu wa Kaminuza, yatawe muri yombi mu kwezi kwa cyenda mu 2021, aregwa icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa wamukoreraga.

Ni icyaha yarezwe nyuma y’imyaka 9 y’igihe bivugw a ko cyakorewe.

Kayumba yatawe muri yombi yari amaze gutangaza ishingwa ry’ishyaka rya Politiki yise Rwandese Platform for Democracy (RPD).
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa