skol
fortebet

Umugabo ukekwaho gukora Jenoside yafatiwe i Kigali nyuma y’imyaka yihishe

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Nyandwi Evariste w’imyaka 66 y’amavuko wari umaze igihe yihisha ubutabera nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira yabwiye itangazamakuru ko Nyandwi yatawe muri yombi ku wa 17 Nyakanga 2023.

Uwafashwe akaba yari yarahamijwe n’Urukiko Gacaca rw’Akagari ka Haniro, mu Murenge wa Manihira kuba yarishe akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 19.

Ibyaha akurikiranweho yabikoreye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, Akagari ka Micinyiro mu Mudugudu wa Kanombe muri Mata 1994.

Uwafashwe akaba yaramaze igihe yihishahisha kuko yahise atoroka akimara kumenya ko yakatiwe igihano cy’igifungo.

RIB ivuga ko Nyandwi yaramaze igihe kirekire yihishe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe mu Mudugudu wa Mushimba ariko akaba yaramaze icyumweru aba i Kigali.
Uwafashwe ubu akaba afungiye kuri RIB Station ya Gihango mu gihe agomba gushyikirizwa Igororero rya Nyakiriba kugira ngo abe ariho akorera igihano cy’igifungo yahawe.

RIB iributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera, inibutsa abantu ko icyaha cya Jenoside ari icyaha kidasaza ko uwagikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

Icyo amategeko avuga ku cyaha cya Jenoside…

Ingingo ya 91 isobanura ko Icyaha cya Jenoside ari kimwe mu bikorwa bikurikira, gikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara.

Kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira, ubigambiriye, mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

Umuntu wese ukoze kimwe mu bikorwa bivugwa mu ngingo ya 91 y’iri tegeko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ivomo: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa