startimes

Umunyamakuru Théoneste Nsengimana wa UMUBAVU TV yagizwe umwere

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 May 2020 Yasuwe: 3604

Théoneste Nsengimana ufite urubuga rukorera kuri YouTube rwitwa Umubavu TV wari ufunzwe kuva tariki 14/04/2020 urukiko rwategetse ko arekurwa kuko ari umwere.



Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro rwatangaje ko nyuma yo kumva impande z’ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa, rusanga nta bimenyetso bifatika bimuhamya icyaha kimwe aregwa.

Agifatwa, Bwana Nsengimana yashinjwe n’ubugenzacyaha kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu rugo yari ariho icyo gihe, yashinjwe no gukoresha uburiganya mu kwiyitirira iby’undi muntu.

Mu rukiko ubushinjacyaha bwamureze icyaha kimwe; kwiyitirira ibintu by’undi muntu.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bimuhamya icyaha bigaragazwa n’ubushinjacyaha, kandi bigaragara ko yafashwe ari mu kazi ke gasanzwe nk’uko uruhande rumwunganira rwabigaragaje.

Ubushinjacyaha bwahawe iminsi itanu yo kujuririra umwanzuro w’urukiko.

Mugenzi we Niyonsenga Dieudonné uzwi kandi nka Cyuma Hassan, wafashwe iminsi micye nyuma ya Nsengimana, kuwa mbere w’iki cyumweru we urukiko rwategetse ko we afungwa iminsi 30 by’agateganyo kuko hari impamvu zituma agomba gukurikiranwa afunze.

Ku cyumweru tariki 12/04 nibwo urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umunyamakuru Nsengimana Theoneste ufite urubuga rukorera kuri YouTube rwitwa Umubavu TV.

Uru rwego rwamushinjaga "guhuza abaturage abizeza kubaha amafaranga ngo abafate amajwi n’amashusho agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite".

Kuwa gatatu tariki 15/04 nibwo RIB yataye muri yombi Niyonsenga Dieudonné uzwi kandi nka Cyuma Hassan nawe ufite urubuga rukorera kuri YouTube rwitwa Ishema TV.

RIB ivuga ko Niyonsenga - wafatanywe n’umushoferi we - baregwa kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu rugo agamije kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Ku byatangajwe na RIB, hari abavuze ko umunyamakuru Niyodusenga Dieudonné yari yaratinze gufatwa kubera ibyo bamunengaga akora, abandi nabo kubera ibyo bamushima.

Nyuma y’ifatwa rya bamwe mu banyamakuru, Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) rwasohoye itangazo rimenyesha abanyamakuru ko;

Rwakurikiranye ifatwa ry’abo rugasanga "ibyo baregwa bidafitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru" ahubwo bakekwaho kwica amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble agaciro peace

    Ariko polisi na RIB byacu bazisuzume barebe neza niba ari ngombwa buri gihe gufunga abantu kuko ikibaye cyose bazi ko ari ugufunga nta kindi.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Rubavu: Polisi yafatiye mu cyuho umusore wari ufite udupfunyika 380...

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu yafashe...
3 July 2020 Yasuwe: 176 0

Dr.Isaac Munyakazi ashobora gufungwa imyaka igera kuri 7 ibyaha akekwaho...

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko dosiye iregwamo...
1 July 2020 Yasuwe: 1103 1

Nyaruguru: Abantu 4 bakekwaho kwica umugabo bagatwara inka ze yari aragiye...

Abantu bane bakekwaho kwica umugabo wari uragiye inka ze mu Murenge wa...
30 June 2020 Yasuwe: 1402 0

RIB yatangiye gukora iperereza kuri Minisitiri Gatete ukekwaho ibyaha...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB]rwatangiye iperereza Minisitiri...
29 June 2020 Yasuwe: 2720 2

Rubavu: Polisi yataye muri yombi umusore ukekwaho kwiba moto yarangiza...

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena ni bwo Polisi yafashe...
26 June 2020 Yasuwe: 1149 0

Musanze: Umuryango wa Nyirangaruye wakubiswe n’abari abayobozi mu murenge wa...

Umubyeyi wa Nyirangaruye Uwineza Clarisse wavuze ko wizeye ko uzabona...
25 June 2020 Yasuwe: 971 1