skol
fortebet

Umunyarwanda woherejwe na Canada agiye kuburanishwa n’urukiko rwa Gisirikari ku byaha bya Jenoside akekwaho

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

Byatangajwe ko Seyoboka ukekwaho Jenoside azaburanicwa kuri uyu wambere tariki 28 Ugushyingo,2016 ,kandi akazaburanishwa n’urukiko rwa gisirikari kubera ko yari umwe mu ngabo z’igihugu igihe cya Jenoside.
Jean Claude Seyoboka yoherejwe mu Rwanda, kugira ngo akurikiranwe kubyaha ashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi yisobanure kuri ibyo byaha akekwaho ko yakoreye muri Nyarugenge mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali.
Seyoboka w’imyaka 50 yoherejwe n’ubutabera bwa Canada aho (...)

Sponsored Ad

Byatangajwe ko Seyoboka ukekwaho Jenoside azaburanicwa kuri uyu wambere tariki 28 Ugushyingo,2016 ,kandi akazaburanishwa n’urukiko rwa gisirikari kubera ko yari umwe mu ngabo z’igihugu igihe cya Jenoside.

Jean Claude Seyoboka yoherejwe mu Rwanda, kugira ngo akurikiranwe kubyaha ashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi yisobanure kuri ibyo byaha akekwaho ko yakoreye muri Nyarugenge mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali.

Seyoboka w’imyaka 50 yoherejwe n’ubutabera bwa Canada aho yari amaze imyaka 20, ngo aburanishwe n’u Rwanda ku byaha akekwaho, akaba azagaragara bwa mbere mu rukiko ku wambere.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye itangazamakuru ko Canada ikomeje kugaragaza ubufatanye bukomeye mu guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa