skol
fortebet

Umushoferi wagonze moto yari itwaye Ntwali John Williams agiye kugezwa mu rukiko

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko Umushoferi wagize uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams azagezwa imbere y’urukiko kuko yamaze gutabwa muri yombi.
Ibi yabitangarije binyuze kuri Twitter ubwo yasubizaga Madame Samantha Power Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Amerika gishinzwe Iterambere (USAID),wasabye iperereza ryimbitse ku cyahitanye uriya munyamakuru.
Yagize ati “Nababajwe n’inkuru y’urupfu rwa John Williams Ntwali, wari umunyamakuru w’intangarugero (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko Umushoferi wagize uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams azagezwa imbere y’urukiko kuko yamaze gutabwa muri yombi.

Ibi yabitangarije binyuze kuri Twitter ubwo yasubizaga Madame Samantha Power Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Amerika gishinzwe Iterambere (USAID),wasabye iperereza ryimbitse ku cyahitanye uriya munyamakuru.

Yagize ati “Nababajwe n’inkuru y’urupfu rwa John Williams Ntwali, wari umunyamakuru w’intangarugero wigenga kandi wubashywe muri bake basigaye mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ikwiriye kwemera ko hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rwe.”

Umuvugizi wa Guverinoma yahise amusubiza kuri Twitter ati “Abanyarwanda umunani bamaze guhitanwa n’impanuka za moto muri uku kwezi. Buri rupfu ni igihombo gikomeye. Umushoferi wagize uruhare mu rupfu (rwa Ntwali) yatawe muri yombi kandi azagezwa mu rukiko. Umumotari we ari koroherwa mu bitaro. Ibindi bihuha ntacyo byafasha. Reka abashinzwe iperereza ku mpanuka bakore akazi kabo.”

Samantha Power yahoze ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni.

Ku wa 19 Mutarama 2023 ni bwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Ntwari John Williams.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Ntwali yazize impanuka yabaye ku wa 17 Mutarama 2023 Saa Munani n’iminota 50 z’ijoro.

Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda gusa yatabarutse afite Shene ya YouTube yitwa Pax TV n’igitangazamakuru cyakoreraga kuri internet cyitwa Ireme News.

Yatabarutse afite imyaka 44, asize umwana umwe n’umugore.Yashyinguwe kuri iki Cyumweru I Kamonyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa