skol
fortebet

Umutangabuhamya yavuze ko atazi Dr. Rutunga Venant n’ubwo mbere yatangaje ko yamufashije

Yanditswe: Friday 08, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutangabuhamya watanze ubuhamya bwa nyuma akaba yarahamagajwe n’urukiko kuko yagaragaye mu mashusho (video) yavuze ko atazi Dr Rutunga Venant.

Sponsored Ad

Umutangabuhamya wagaragaye mu mashusho atanga ubuhamya buvuga kuri Docteur Rutunga Venant ubwo mu kigo cya ISAR Rubona bibukaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yavuze ko atazi Dr Rutunga Venant.

Yifuje gutanga ubuhamya arindiwe umutekano agahabwa izina RV006, urahande rurega n’ururegwa bahagurutse bajya kumureba maze umutangabuhamya avuga ko muri bo nta n’umwe azi.

Umutangabuhamya avuga ko buri mwaka mu kigo cya ISAR Rubona iyo bibutse jenoside yakorewe abatutsi ajyayo kandi ubwo yatangaga ubuhamya muri kiriya kigo cya ISAR Rubona bibukaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yivugiye ko Dr Rutunga yamushakiye imodoka n’umushoferi ajya kwivuza i Butare we ubwe, ndetse n’umwana abereye nyina wabo.

Uyu mutangabuhamya avuga ko bageze mu nzira bakabona abakobwa babiri barimo mushiki wa nyakwigendera Jean de Dieu Mucyo na we bamujyana muri yo modoka i Butare.

Uyu mutangabuhamya wari usanzwe ari umwarimukazi avuga ko iriya modoka Dr Rutunga yabahaye yarabitegetswe na Perefe wa Butare icyo gihe.

Ati “Dr Rutunga narinsanzwe mwumva nta kibi muziho cyangwa icyiza mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Umutangabuhamya akomeza avuga ko imodoka bahawe na Dr Rutunga yabajyanye ariko ategeka ko itabagarura ari nako byagenze, iyo modoka ntiyabagaruye.

Yakomeje avuga ko impunzi zari zahungiye muri ISAR Rubona zagabweho ibitero bibiri, kandi icyo gihe muri icyo kigo haguye abatutsi benshi bishwe n’abasirikare icyarimwe n’abajandarume.

Umutangabuhamya avuga ko ubuyobozi bwa ISAR Rubona burangajwe imbere n’umuyobozi wa sitasiyo bari bafite uruhare mu kwica abatutsi ari, na yo mpamvu we ubwe nk’umututsi wahigwaga atari kubutabaza ngo bumutabare.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa ISAR Rubona bwari guhagarika ubwicanyi bwari buri kubera mu kigo.”

Uyu mutangabuhamya ni we wa nyuma urukiko rusorejeho kumva, kandi n’urukiko rwabyibwirije kumutumiza ngo aze atange ubuhamya.

Dr Rutunga Venant ni umusaza w’imyaka 74 y’amavuko, yahoze ari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona ubu yabaye RAB iherereye mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Yoherejwe mu Rwanda n’Ubuholandi mu mwaka wa 2021 aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha uregwa aburana abihakana mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipika ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda yunganiwe na Me Sebaziga Sophonie na Me Ntazika Nehemie(Utaruhari kubera impamvu z’akazi), niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 14/11/2023.

Ivomo:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa