skol
fortebet

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge wemereye murumuna wa Nyamvumba gusurwa bitemewe yavuze ko nta kosa yakoze

Yanditswe: Thursday 23, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Chief Superintendent of Prisons (CSP) Camille Zuba ukurikiranyweho icyaha k’itonesha kubera kwemerera Robert Nyamvumba (umuvandimwe wa Gen Nyamvumba) gusurwa kandi byari bibujijwe, avuga ko iyo abyanga ari bwo byari kuba ari ikosa kuko iriya serivisi yayihaye umugororwa kuko yari ayikwiye.

Sponsored Ad

Yabivuze mu rubanza rw’Ubujurire yashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

CSP Camille Zuba uyobora Gereza ya Nyarugenge (izwi nka Mageragere) aregwa icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, Ubucuti, urwango, Ikimenyane cyangwa icyenemwabo, yaje kuburana ubu bujurire yambaye impuzankano y’abagororwa batarakatirwa (ya roza).

Asobanura impamvu z’ubujurire bwe, CSP Camille Zuba yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bwise icyaha cy’itonesha atari ryo kuko ibyo yakoze ari serivisi yatanze ku mugororwa wari umaze iminsi afungiye muri gereza ayobora.

Yavuze ko ibyo kwemerera Robert Nyamvumba gusurwa, byakozwe mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’umugororwa kandi ko byakozwe n’ubundi hadahutajwe amabwiriza ariho yo gukumira ubwandu bwa COVID-19 muri gereza.

Yagaragaje ko mu bihe abanyarwanda bose bari bategetswe kuguma mu rugo hari abantu babaga bafite impamvu zumvikana zibemerera gutambuka, cyane cyane abo mu nzego z’ubuzima, kandi ngo uwasuwe mu byo yazaniwe harimo n’umuti.

Umucamanza yamubajije niba iyo serivisi yarahabwaga n’abandi bagororwa, Me Mutabingwa Aloys wunganira uregwa, avuga ko biriya byose umukiriya we yabikoze mu nyungu z’umugororwa, ahubwo ko iyo atabikora kuri ubu yari kuba akurikiranyweho ibindi byaha birenze kiriya.

Ati “Icyo ubushinjacyaha bwise icyaha k’itonesha nta tonesha ryabayeho kuko iyo ngingo ihanwa n’icyaha cya ruswa kandi nta ruswa yabayeho. Ibyo umukiriya wange yakoze nta mategeko ya Gereza yishe nta n’amategeko asanzwe yishe.”

Icyo kuba yarafashije imfungwa kubona amafaranga, yireguye avuga ko abamusuye bamuzaniye ibikoresho by’ibanze birimo amashuka, inkweto n’ibindi birimo ikoti ryasanzwemo amadolari 1,900.

Gusa ngo nta ruhare na rumwe yabigizemo kuko bamusatse bakayabona raporo igahita ishyikirizwa inzego bireba.

Yahakanye ibyaha byose aregwa n’Ubushinjacyaha, asaba ko arekurwa kuko ngo kuba yararetse muri gereza hakinjira matela n’amashuka ndetse n’ibikoresho by’isuku nta cyaha yakoze abona gikwiye kumuheza muri Gereza.

Iki cyaha k’itonesha CSP Camille Zuba akurikiranyweho gishingiye ku kuba taliki ya 25 Gicurasi 2020 yaratanze itegeko ry’uko abacungagereza ba Nyarugenge bemerera abantu babiri gusura Robert Nyamvumba (umuvandimwe wa General Patrick Nyamvumba).

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo CSP Camille Zuba yakoze bigize icyaha cy’itonesha kuko yemereye Robert Nyamvumba gusurwa kuko ari murumuna wa General Patrick Nyamvumba kuko iyo aba ari undi muntu atari kwemera ko asurwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora kiriya cyaha, busaba ko Urukiko Rwisumbuye rwagumishaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rukemeza ko CSP Camille Zuba akomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwahise runapfundikira uru rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, ruzasoma icyemezo tariki ya 29 Nyakanga 2020.

Source: UMUSEKE

Ibitekerezo

  • Ariko rero ibi birababaje urwanda nimba rwifuza kuba igihugu kigendera kumategeko nibubahe Principe de la separation de pouvoir, ibyo pourvoir Registration yifuje, Pouvoir Judiciaire igomba guhagarara kumategeko kuruta guca urubanza bashingiye kumarangamutima. Robert nyamvumba arafunze kubera ibyaha yakoze, tubyemere gucyo Kandi azabihanirwa, ariko uburenganzira bwo gusurwa nabwo yarabwambuwe? Niba agifite uburenganzira bwogusurwa, ibyo byatuma Camille afungwa kweli! Ibi nakarengane kereka nimba haribindi bamwagiriza ariko nimba aribiriya ubushinjacyaha buvuga, ntacyaha kirimo twese amategeko turayazi nibarekure umugabo asubire mumirimo ye.

    Gusura bibujijwe ,gusura,urumva ntibisobanutse ,n

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa