Umuyobozi wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste aragezwa imbere y’ urukiko

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 19 June 2017 Yasuwe: 909

Kimenyi Vedaste wamenyekanye ku mwanya w’ ubuyobozi bw’ Umuryango wa Rayon Sports ariko akaba ari n’ umukozi w’ ikigo gishinzwe ingufu z’ amasharazi REG, we na bagenzi bareganwa kurigisa umutungo wa REG baragezwa imbere y’ urukiko rwa Rusororo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2017.

Kimenyi Vedaste Ushinzwe kubakisha imiyoboro y’amashanyarazi ku rwego rw’igihugu muri REG, yatawe muri yombi mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka; icyo gihe yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro aho yavanywe yoherezwa ku ya Rusororo nyuma y’uko dosiye ye yari imaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Kimenyi azwi cyane mu ruhando rw’umupira w’amaguru aho ayobora Umuryango wa Rayon Sports, ari nawo ufite mu nshingano ikipe ya Rayon Sports. Yemejwe nk’Umuyobozi wawo muri Mata 2016, atowe mu Nama idasanzwe yitabiriwe n’abanyamuryango 87 muri 306 bemewe.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble habumugisha adrien

    niba hari icyo akekwaho nakurikiranwe ubwo ukuri kuzajya ahagaragara.
    Gusa sinumva impamvu muvuga umuyobozi wa rayon aho kuvuga umukozi wa REG CYANE ko ibyo akurikiranyweho ntaho bihuriye na Rayon sport,

    June 2017
  • chat_bubble Antoine

    Gusa Nina ntacyo yakoze aratsinda.kuko abanyamashyari bifuza umwanya mwiza afite nibo in benshi.kandi nibimuhama ahanwe n’itegeko

    June 2017
  • chat_bubble Ukuri

    Ahemutse gute ko ntacyaha kiramuhama??? Mwagiye mureka gutaruka mwandika ibisunitswe numuyaga.bavuze ko yitaba urukiko none wowe ngo arahemutse.you are very stupid .

    June 2017
  • chat_bubble blandos

    Bibaho yihangane

    June 2017
  • chat_bubble dushimirimana betty

    ahemukiye igihugu ndetse nikipe yayoboraga

    June 2017

Inzindi nkuru

Dr Leo Mugesera yasuwe inshuro 13 mu mezi 6, NCHR irabeshyura abavuga ko...

Nyuma y’ uko hatangajwe amakuru avugwa ko Leo Mugesera ufungiye ibyaha bya...
21 January 2018 Yasuwe: 1007 0

Muhanga: Bavuga ko Kwitonda yakatiwe gufungwa burundu inyandiko imushinja...

Abari bagize inteko y’urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gahogo rwabarizwaga mu...
21 January 2018 Yasuwe: 1228 1

Uwafatanywe Heroine I Kanombe yavuze ko yari aziko atwaye umuti

Umugore w’Umunya-Nigeria, Duru Priscilla wafatiwe ku kibuga cy’ indege...
16 January 2018 Yasuwe: 1547 0

Gatsibo: Umugore yafashwe ahekeye umwana hejuru ya Zebra Waragi

Mu gitondo cyo ku wa 29 Ukuboza umwaka ushize, Polisi mu karere ka Gatsibo...
1 January 2018 Yasuwe: 427 0

Rusizi: Abakozi babiri ba sitasiyo ya SP batawe muri yombi

Kuri uyu wa 26 Ukuboza nibwo Kamanayo Aphrodice w’imyaka 30 na Gatware...
28 December 2017 Yasuwe: 595 0

Inteko yemeje imishinga y’amategeko ajyanye no kohererezanya...

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeje imishinga y’amategeko yemera...
28 December 2017 Yasuwe: 115 0