skol
fortebet

Urubanza rwa Jean Claude Iyamuremye ushinjwa ibyaha bya Jenoside rwapfundikiwe, yavuze iki mbere yo gukatirwa?

Yanditswe: Wednesday 31, Mar 2021

Sponsored Ad

Jean Claude Iyamuremye woherejwe n’Ubuholandi mu Rwanda kuburana ku byaha bya jenoside akekwaho, yabwiye urukiko ko atashoboraga kugira ubushake bwo kwica Abatutsi kandi na nyina ari umututsi.

Sponsored Ad

Mbere y’uko uru rubanza rupfundikirwa, urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo uyu munsi rwahaye umwanya Iyamuremye ngo avuge ku gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha.

Uyu wagejejwe mu Rwanda mu 2016 ashinjwa uruhare mu bikorwa byo kwica abatutsi, i Nyanza ya Kicukiro, ETO-Kicukiro, Centre de Santé ya Kicukiro n’i Gahanga muri Kigali, ibyaha we ahakana.

Iyamuremye yabwiye urukiko ko abamushinja bakoreshejwe mu kumuhimbira ibyaha, kuko "bavuga ibyo batabonye n’amaso yabo", kandi barangwa no kwivuguruza mu byo bagiye bavuga.

Yasubiyemo ko atari kwica Abatutsi kandi na nyina ari umututsi, ibyo ubushize ubushinjacyaha bwavuze ko biterekana ibimenyetso bimushinjura.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari abatangabuhamya berekana ko yagiye atwara mu modoka Interahamwe zigiye kwica, ngo bamwe bagapakirwa mu modoka ye bagiye kwicwa .

Uyu munsi Iyamuremye yavuze ko mu gihe cya jenoside yari umunyeshuri w’imyaka 18 bityo atashoboraga kwicarana n’abayoboraga ubwicanyi.

Mu rukiko Iyamuremye Jean Claude uzwi kandi nka ’Nzinga’ yavuze ko imvugo z’abatangabuhamya bamushinja zivuguruzanya.

Yavuze ko bamwe bavuze ko yazaga yicaye hejuru y’imodoka abandi ngo yicaye imbere, avuga ko abo batangabuhamya bakoreshejwe kuko batigeze bavuga ibyo biboneye n’amaso yabo.

Yavuze kandi ko ibyo babwiye urukiko mu Rwanda bitandukanye n’ibyo babwiye polisi y’Ubuholandi.

Ashingiye ku buhamya bw’abamushinja avuga ko buvuguruzanya, we n’abamwunganira basabye urukiko gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha rukamugira umwere akarekurwa.

Mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamusabiye gufungwa burundu.

Bwana Jean Claude Iyamuremye bakunze kwita “Nzinga “w’imyaka 46 y’amavuko yatawe muri yombi muRI 2013 mu Buholandi aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba ambasade za Isiraheli na Finlande mu Buholande. Yoherezwa kuburanira mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016.

Umucamanza yavuze ko amategeko ateganya ko urubanza rusomwa mu gihe cy’ukwezi ariko kubera umwihariko w’uru rubanza rwadindiye n’uburemere bwarwo yatangaje ko azarufataho umwanzuro nyuma y’amezi atatu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa