skol
fortebet

Urubanza rwa Karasira Aimable rwimuriwe I Nyanza

Yanditswe: Friday 18, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha Uzaramba Karasira Aimable, bityo ko urubanza rwe rugomba gukomereza mu rugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru, rushinzwe kubiranisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, i Nyanza.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022, ubwo Karasira yari yongeye kugezwa imbere y’urukiko.
Umucamanza yavuze ko ibi ari urukiko ubwarwo rwabyibwirije, kandi ko byemewe n’amategeko ko (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha Uzaramba Karasira Aimable, bityo ko urubanza rwe rugomba gukomereza mu rugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru, rushinzwe kubiranisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, i Nyanza.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022, ubwo Karasira yari yongeye kugezwa imbere y’urukiko.

Umucamanza yavuze ko ibi ari urukiko ubwarwo rwabyibwirije, kandi ko byemewe n’amategeko ko urukiko rushobora kwiyambura ububasha ku rubanza runaka.

Gatera Gashabana, umunyamategeko wunganira Aimable Karasira, mu rukiko yagaragaje ko batunguwe n’ibyo umucamanza atangaje.

Gashabana yavuze ko nabo bazagira icyo babivugaho ariko ko bazabishyira muri ‘system’ y’ubucamanza ihurirwamo n’ababuranyi hamwe n’urukiko.

Urukiko rwahise ruvuga ko umwanzuro wanyuma kuri ibi rwatangaje uzasomwa mu cyumweru gitaha tariki 25 z’uku kwezi k’Ugushyingo.

Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda akirukanwa umwaka ushize, afunze aregwa ibyaha birimo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro, no gukwirakwiza ibihuha, ibi byaha byose arabihakana.

Mu iburanisha riheruka mu kwezi gushize, Karasira yanze kuburana, abwira urukiko ko adashobora kuburana mbere yo kuvuzwa uburwayi afite burimo diabète n’ubwo mu mutwe.

Karasira yanavuze ko bitewe n’ingaruka zikomeye yagizweho ziturutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi, ngo iyo agiye gutegura urubanza agira ihungabana,asaba kubanza gufashwa n’abaganga mbere yo kwemera kuburana.

Karasira yavuze ko ashaka kuburana, ariko akaburana ari muzima.

Yakomeje ati "Buri gihe banzana ku ngufu, ntabwo njye mba mbishaka."

Karasira yanavuze ko arwaye ihungabana, ndetse "kuva nafatwa ntabwo nari navuzwa ubuzima bwo mu mutwe.

Karasira yavuze ko azaburana ari uko yakize, ati" mushatse mwampa n’imyaka mwanteganyirije. Ko nzi ibizavamo se !"

Karasira yasabye ko akwiye gusuzumwa n’umuganga wo muri Médecins Sans Frontières, kuko abaganga bamuvuye mbere hose bamuvuye bya baringa "bavura gitera ntibavura ikibimutera."

Ibyaha aregwa bishingiye kubyo yagiye atangaza ku rubuga rwa YouTube biciye kuri ‘channel’ yafunguye yitwa ‘Ukuri Mbona’.

Yafunzwe muri Gicurasi(5) 2021, kugeza ubu urubanza rwe ntiruratangira kuburanishwa mu mizi nyuma y’amezi menshi yo kuburana ifungwa ry’agateganyo, no kurusubika ku mpamvu zitandukanye.

Mu minsi yashize, urubanza rwa Rashid Hakuzimana uregwa ibyaha bishingiye ku biganiro yatanze kuri YouTube narwo rwoherejwe muri ruriya rugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka nyuma y’uko avuze ko urukiko rwamuburanishaga nta bubasha rubifitiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa