skol
fortebet

Urubanza rwa Karasira Aimable ushinjwa ibirimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi rwasubitswe

Yanditswe: Thursday 30, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruherereye i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwasubitse iburanisha mu mizi ku rubanza ruregwamo Uzaramba Karasira Aimable

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruherereye i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwasubitse iburanisha mu mizi ku rubanza ruregwamo Uzaramba Karasira Aimable, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 25 Ugushyingo 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje bidasubirwaho ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable bituma rurwohereza mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imibibi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga uru rubanza rwasobanuye ko impamvu rwiyambuye ububasha bwo kurukomeza ishingiye ku kuba uregwa, ibyaha yarabikoreye kuri YouTube kandi bifatwa nk’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, kandi byageraga no mu bindi bihugu.

Ni ibiganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube irimo Ukuri Mbona washinzwe na Karasira na Umurabyo TV wa Agnès Uwimana Nkusi.

Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwatangaje ko impamvu y’isubikwa ry’uru rubanza ishingiye ku kuba umwe mu bagize inteko iburanisha yitabiriye ibikorwa by’Inama nkuru y’ubucamanza i Kigali.

Uru rubanza rwimuriwe ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki 03 Mata 2023, i saa tatu z’igitondo.

Mu maburanisha atandukanye, Karasira Aimable yakunze kwanga kuburana asaba ko yahabwa igihe cyo kwifuza kuko afite indwara zirimo n’izo mu mutwe.

Kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri Mageragere kuva ku wa 30 Kamena 2021.

Primo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa