skol
fortebet

Urubanza rwa Kazungu Denis rwongeye gusubikwa bwa gatatu

Yanditswe: Friday 02, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kazungu Denis kubera Inama y’abakozi b’inkiko yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024.

Sponsored Ad

Uru rubanza rwaherukaga gusubikwa ku wa 12 Mutarama ku busabe bw’umwunganizi wa Kazungu Denis wasabaga guhabwa umwanya wo kubanza gutegura neza dosiye.

Uru rubanza rwahise rwimurirwa ku wa 9 Gashyantare 2024 saa tatu za mu Gitondo.

Urubanza rwe rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024,rwasubitswe biturutse ku nzitizi zatanzwe n’abunganira uregwa z’uko batinze kubona dosiye.

Tariki ya 5 Mutarama 2024,nibwo uru rubanza rwasubitswe bwa mbere biturutse ku busabe bw’Ubushinjacyaha kuko yari afite imanza ebyiri basaba ko zahuzwa.

Kuwa 12 Mutarama nabwo rwarasubitswe bitewe nuko Me Murangwa Faustin,Umunyamategeko wa Kazungu yabwiye urukiko ko yabonye dosiye tariki ya 9 Mutarama 2024, bityo bitewe n’uburebure bwa dosiye akeneye umwanya kugira ngo ayisome.

Urukiko rwategetse ko uru rubanza rusubikwa, rukazasubukurwa tariki ya 2 Gashyantare 2024,none nabwo rwasubitswe.

Kazungu Denis akurikiranweho ibyaha 10 birimo ubwicanyi no gusambanya ku gahato.

Kazungu Dennis aregwa ibyaha birimo ubwicanyi bw’abantu basaga 14 yarezwe n’urundi rubanza rwo gusambanya umugore ku ngufu.

Ni urubanza rwaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukwakira 2023, aho umwe mu bafashwe ku ngufu na Kazungu yamureze ndetse akaba anasaba indishyi muri uru rubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa