skol
fortebet

Urubanza rwa Sankara n’abandi bantu 18 bareganwa rwasubitswe

Yanditswe: Tuesday 26, Jan 2021

Sponsored Ad

Urubanza ubushinjacyaha buregamo Paul Rusesabagina n’abandi bantu 18 baregwa hamwe ibyaha birimo iby’iterabwoba, rwasubitswe nyuma y’aho abaregwa bagaragaje ko batabashije kubonana n’abo bunganira kubera ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Paul Rusesagina na bagenzi be bose bari muri gereza ya Mageragere mu gihe urukiko rwari i Nyanza naho Ubushinjacyaha buri ku cyicaro cyabwo gikuru. Iburanisha ntiryatinze kuko abunganira abaregwa bahise bagaragaza imbogamizi z’uko batabashije kubonana n’abakiliya babo kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zashyizweho.

Usibye kuba abunganizi batarabonanye n’abo bunganira, abaregwa bagaragaje ko bifuza ko iburanisha ryazakorwa mu buryo mbonankubone aho kuba ikoranabuhanga. Urukiko rwanzuye ko iburanisha risubikwa maze hakarebwa uburyo abunganizi bavugana n’abakiliya babo ku buryo tariki ya 17 Gashyantare 2021 aribwo iburanisha ryazaba mu mizi.

Hari amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ko iburanisha ritaha rishobora kuzabera ku Kimihurura mu Cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga, ariko byose bikazajyana n’aho icyorezo cya COVID-19 kizaba kigeze.

Tariki ya 03 Ukuboza nibwo urukiko rwatangaje umwanzuro rwafashe kuri dosiye ya Nsabimana Callixte, iya Rusesabagina Paul ndetse n’iz’abandi 17.

Urukiko rwavuze ko rwasuzumye icyifuzo cy’ubushinjacyaha buhuriyeho na bamwe mu baregwa barimo Nsabimana na Nsengimana rusanga gifite ishingiro.

Mu iburanisha ryari ryabanje ubushinjacyaha bwari bwasabye ko dosiye ya Nsabimana na Nsengimana ihuzwa n’iya Rusesabagina Paul na bagenzi be 17, kuko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru.

Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

Nsabimana Callixte nawe yavuze ko byaba byiza dosiye yabo ihujwe n’iya Rusesabagina Paul nk’uko yabyifuje mu maburanisha yabanje, ariko avuga ko afite ikibazo kuri abo barwanyi bandi kuko bose atabazi.

Yagize ati "Rusesabagina turi kumwe mu rukiko tukavuga uko ibintu byagenze byaba byiza kuko abantu bagiye bagira ngo ni njyewe muyobozi wa FLN kandi atari njye, guhuza dosiye rero ni byiza."

Me Moïse Nkundabarashi wunganira Nsabimana nawe yavuze ko guhuza izo dosiye nta kibazo kirimo, kuko zijya gusa, asaba urukiko kubifataho umwanzuro.

Nsengimana Herman we yavuze ko afite impungenge ko dosiye ye n’iya Nsabimana Callixte ndetse n’iya Rusesabagina zishobora kuba zidahuye, kubera ko bo baregwa ibyaha byinshi.

Yavuze ko kuzihuza ntacyo bitwaye, ariko asaba urukiko kuzashishoza rukareba buri wese ibyo ashijwa, akiregura.

Abaregera indishyi muri uru rubanza nabo bavuze ko guhuza dosiye byaba ari inyungu kuri bo, kugira ngo bahabwe ubutabera icyarimwe kandi n’indishyi baregera zizabashe kubonekera hamwe.

Mu maburanisha yabanje, Nsabimana Callixte yaburanaga wenyine, ariko tariki ya 1 Ukwakira 2020 urukiko rwanzura ko dosiye ye ihuzwa n’iya Nsengimana Herman wamusimbuye ku mwanya w’ubuvugizi bw’umutwe w’abarwanyi wa FLN, kuko rwasanze ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru.

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba. Yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali muri Kanama 2020.

Nsengimana Herman we yafatiwe hamwe n’abandi barwanyi mu bitero Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye ku mitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bashyikirijwe u Rwanda mu Ukuboza 2019.

Ni mu gihe Nsabimana yafatiwe mu Birwa bya Comores muri Mata 2019.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa