skol
fortebet

Urubanza rwa Yves Kamuronsi Abanyamategeko Biyamye Umucamanza

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamategeko barengera indishyi mu rubanza rwa Bwana Yves Kamuronsi bihannye umucamanza mu rukiko rukuru bavuga ko adakwiye kubaburanisha.

Sponsored Ad

Baramushinja ubucuti bwihariye hagati ye n’uruhande ruregwa. Ni mu rubanza Kamuronsi aregwamo ibyaha byo kudatabara umuntu uri mu kaga no gusibanganya ibimenyetso.

Aregwa ko mu mwaka ushize wa 2022 yagonze abigambiriye Fabien Twagiramungu amuvutsa ubuzima.

Umucamanza akinjira mu cyumba cy’iburanisha, umugore wa Nyakwigendera Fabien Twagiramungu akamukubita amaso yahise agira impungenge ku butabera buboneye bwazatangwa muri uru rubanza nk’uko abanyamategeko bunganira abaregera indishyi babibwiye umucamanza.

Ni Madamu Sauda Murerehe, umucamanza mu rukiko rukuru. Ni urubanza rw’ubujurire ku rupfu rwa Fabien Twagiramungu wapfuye agonzwe na Yves Kamuronsi mu mwaka ushize wa 2022 hano I Kigali.

Abanyamategeko Jean Bosco Ntirenganya Seif na mugenzi we Milton Nkuba Munyandatwa basabye umucamanza ko yakwibwiriza akivana mu rubanza. Bavuze ko ari urubanza rurerure mu bihe bitandukanye rwavuzwemo byinshi kandi rukavugwamo benshi.

Umucamanza yabasabye ko bareka icyo yise “ubwiru” mu rukiko bakavuga mu mazina abo bavuzwe muri dosiye ya Kamuronsi.

Ku isonga, bibukije umucamanza Murerehe wo mu rukiko rukuru ko afitanye ubucuti bwihariye na Madamu Francoise Mushimiyimana ukorera ku rwego rw’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Kuba uwo mushinjacyaha ari we wateguye dosiye babonamo kubogama, bagasanga uyu mucamanza adashobora kuyiburanisha.

Madamu Murerehe yavuze ko yahawe n’umuyobozi we kuyobora iburanisha. Bityo ko icyo bumva kibabangamiye bakigaragaza bashingiye ku ngingo z’amategeko. Batazuyaje abanyamategeko bahise bihana umucamanza. Yategetse ko bagenda bakandika isobanura mpamvu z’ubwihane bakazazishyikiriza urukiko rukazazisuzuma rukazifataho umwanzuro.

Basobanura ko uwo mushinjacyaha yagombye kuba yarafashe iya mbere mu kujuririra dosiye yaregeye ariko ahitamo kuyirenzaho uruho rw’amazi. Bavuga ko ubwo uyu mucamanza yakoraga ubukwe, umushinjacyaha bashyira mu majwi ari we wari wamwambariye amuhagarariye azwi nka “Marraine” we.

Kamuronsi uregwa kwica agonze Twagiramungu, umugore wa Nyakwigendera avuga ko mu bundi buzima ntaho yari amuzi. Mu magambo ye ati “Nkurikije uko nabyumvise yaba yarakoreshejwe mu kunyicira umugabo”.

Mu mpera z’umwaka ushize urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahanaguyeho Kamuronsi icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga. Rwamuhamije icyaha cyo gusibanganya ibimenyetso rumukatira igihano cy’igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri no gutanga ihazabu y’amafaranga 500.000.
VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa