skol
fortebet

Urukiko Rukuru rwasubitse isomwa ry’Urubanza ruregwamo Dr Kayumba Christopher

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo rwasubitse Isomwa ry’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Dr Kayumba Christopher ku byaha yari akurikiranyweho.

Icyemezo kimugira umwere cyasomwe ku wa 22 Gashyantare 2023 ndetse ahita arekurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.

Ibyaha Dr Kayumba yari akurikiranweho birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwari umukozi wo mu rugo ndetse n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku munyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Urukiko rwatangaje ko Isomwa ry’uru rubanza ryasubitswe kubera ko abacamanza bakiri kurusesengura.

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru ku Bujurire bw’Ubushinjacyaha busabira Kayumba guhamwa n’ibyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu, cyagombaga gusomwa kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023, ariko byaje gusubikwa.

Itangazo ry’isubika ry’uru rubanza riri ku Rukiko Rukuru rigaragaza ko isomwa ryahise ryimurirwa ku itariki ya 2 Ugushyingo 2023 saa yine za mu gitondo.

Mu iburanisha ryo 18 Nzeri 2023, Me Bideri Diogène uhagarariye Ubushinjacyaha, yagaragaje ko bwajuriye kubera ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwirengagije ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha birimo n’ubuhamya bw’abakorewe ibyaha butasesenguwe.

Yagaragaje ko urukiko rubanza rutahaye agaciro ubuhamya bw’uwari umukozi we nk’ikimenyetso cyagombaga gusesengurwa, akanenga kuba urukiko rutarabuhaye agaciro kandi ari kimwe mu bigaragaza imikorere y’icyaha.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari raporo yakozwe igaragaza ko abakorewe ibyaha na Dr Kayumba Christopher bagizweho ingaruka n’ibyababayeho zirimo kugira ihungabana.

Bwagaragaje ko kandi Urukiko rwirengagije ibimenyetso bidashidikanyweho ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gusambanya uwo mukozi kuko yamusanze mu cyumba cye amaze kuryama agashaka kumusambanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa