skol
fortebet

Urukiko rwagize umwere Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda ashinjwa ibyaha bya jenoside

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rugize umwere Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark kubyaha yarakurikiranweho bifitanye isano na Jenoside.

Sponsored Ad

Urukiko rwemeje ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha bwamushinje gukora koko yari mu Rwanda.

Urukiko rwashyigikiye inyandiko yatanze zagaragaza ko yari muri Zaire y’icyo gihe ubu ni Repubulika ya demokrasi ya Congo.

Uwo mugabo yari umwe mu bayobozi b’ishyaka CDR mu gace ka Gisenyi aho akomoka.

Wenceslas Twagirayezu niwe wa mbere urukiko mu Rwanda rugize umwere mu bamaze koherezwa n’ibihugu bitandukanye by’iburayi kuburanira mu Rwanda ibyaha bya jenoside.

Bwana Wenceslas Twagirayezu yaregwaga ubwicanyi bwabereye ahantu 7 hatandukanye mu cyahoze ari prefegitura ya Gisenyi, harimo muri kaminuza ya Mudende, Busasamana, ahitwaga komine Rouge n’ahandi.

Yashinjwaga bwicanyi bwakorewe mu kigo cy’amashuri cya St Fidèle na Paruwasi Gatulika ya Busasamana byombi biri muri aka gace aho yaregwaga uruhare mu rupfu rw’abatutsi bagera ku bihumbi bitatu.

Mu rubanza,Umushinjacyaha yavuze ko ibimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe mu rubanza bihagije kumuhamya ibyaha bya jenoside, bumusabira igihano cyo gufungwa burundu.

Me Bruce Bikotwa wunganira Twagirayezu we yagaragaje ko abatangabuhamya bose batanzwe n’ubushinjacyaha bivuguruzaga kandi ko mubyo bavuze bagaragaje ko batazi neza uwo bashinjaga - atanga ingero ku bavugaga ko Twagirayezu yari umwarimu wa CERAI (amashuri y’imyuga muri icyo gihe), abandi bakavuga ko ‘yapfuye’.

Avuga ku gihano cy’igifungo cya burundu cyasabwe n’umushinjacya, Me Bikotwa yavuze ko hashingiwe ku byo bagaragarije urukiko kuva urubanza rwatangira, ku birebana n’ikirego cy’ubushinjacyaha n’ibimenyetso by’abatangabuhamya, asanga ikifuzo cy’ubushinjacyaha kidakwiriye guhabwa ishingiro kuko ubushinjacyaha nta bimenyetso simusiga bwagaragaje, asaba urukiko kwanzura ko Twagirayezu ari umwere rukamurekura.

Twagirayezu yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark muri 2018 kugira ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside - ibyaha yaburanye ahakana.

Wenceslas Twagirayezu yari yabaye Umunyarwanda wa kabiri woherejwe n’igihugu cya Denmark nyuma ya Emmanuel Mbarushimana.

Wenceslas Twagirayezu yabaga mu gihugu cya Denmark kuva mu mwaka wa 2001 ndetse akaba yari yaramaze no kubona ubwenegihugu bwacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa