skol
fortebet

Urukiko rwahaye agaciro Raporo ivuga ko Karasira arwaye ariko ko ashobora gutekereza neza

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipika ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwatesheje agaciro ubusabe bwa Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.

Sponsored Ad

Nigga wasabaga ko hateshwa agaciro raporo y’abahanga yagaragaje ko Karasira arwaye indwara zitandukanye ariko bitamubuza gutekereza neza.

Karasira yavugaga ko mubakoze iyo Raporo harimo uwamushinje muri RIB ko arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ibyo Karasira asaba nta shingiro bifite kuko anasuzumwa kuri gereza Karasira atihannye uwo muhanga ariwe Docteur Mudenge Charles.

Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rwavuze ko ubusabe bwa Karasira nta shingiro bufite rutegeka ndetse runemeza ko raporo yakozwe taliki ya 13/06/2023 igaragaza ko Karasira arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza, ifite agaciro bityo urubanza rukazaburanishwa taliki ya 03/10/2023.

Iki cyemezo cyasomwe uruhande ruregwa n’ururega bombi badahari, Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside guha ishingiro jenoside, no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha n’ibindi.

Yunganirwa na Me Gatera Gashabana ndetse na Me Evode Kayitana.

Me Kayitana aherutse kubwira urukiko ko ibyo Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga akora atari we ubyikoresha, kandi amuzi neza biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ko yagiraga ikinyabupfura bitandukanye n’ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa