skol
fortebet

Urukiko rwarekuye Nibishaka wo muri ADEPR wafunzwe azira ubuhanuzi buca ibikuba

Yanditswe: Monday 12, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR, Nibishaka Théogène, ukekwaho ibyaha byo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha, akurikiranwa adafunzwe.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 28 Ukuboza 2023.

Ibi byaha bikekwa ko yabikoreye ku muyoboro wa YouTube witwa Umusaraba TV mu bihe bitandukanye mu 2023, aho yagiye atangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda.

Uyu yumvikanye kuri You Tube Channel yitwa Umusaraba TV, avugamo ko mu buzima bwo muri Kigali hagiye kuba ibidasanzwe aho abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara.

Hari aho agira ati “Abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara yabaye kandi nta ntambara iriho. Ejobundi narababwiye ngo hagiye kubaho inzara idasanzwe, abantu bantera amabuye muri commentaire barabipinga, mugende Kimironko, ibirayi ikilo ni igihumbi na Magana abiri bya Kinigi.”

Muri ibi yita ubuhanuzi, Nibishaka akomeza avuga ko aba Guverineri b’Intara z’u Rwanda bakwiye guteganya “amafaranga yo kuza gucyura abaturage babo mu Mujyi wa Kigali.”

Arongera ati “Nyabugogo igiye guhinduka inkambi mu gihe gito, abantu batanguranwa gukatisha amatike basubira iwabo.”

Akomeza avuga ko Abantu benshi bagiye gusubira mu bice bakomokamo ngo kuko ubuzima bwo muri Kigali bugiye guhenda, ati “Iyi Kigali igiye kubamo umugabo isibe undi.”

Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, giteganywa n’ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw mu gihe icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa