skol
fortebet

Urukiko rwategetse ko uwari Umunyamabanga mukuru wa FERWACY arekurwa by’agateganyo

Yanditswe: Monday 30, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko uwahoze Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare (FERWACY), Munyankindi Benoît arekurwa by’agateganyo.

Sponsored Ad

Akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukora inyandika mpimbano.

Rumaze gusuzuma impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zituma akekwaho icyaha n’uko yisobanuye, Urukiko rwemeje ko ibyagezweho mu iperereza bidahagije ngo akurikiranyweho ibyaha, rutegeka ko ahita afungurwa icyemezo kikimara gusomwa.

Urukiko rwavuze ko impamvu zikomeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho zidasobanutse kuko zidasobanura uko Munyankindi yafashemo icyemezo gishingiye ku itonesha.

Ubushinjacyaha na Munyankindi bemeranywa ko Uwineza Providence, umugore we, afite Ikipe y’Umukino w’Amagare abarizwamo.

Rushingiye kandi ku mvugo za Murenzi Abdullah, yemeje ko icyo cyemezo cyashimangiraga ibyavugiwe mu Nteko Rusange y’Abanyamuryango b’iri shyirahamwe.

Rwasanze icyemezo cyo kujyana Uwineza kitarafashwe mu bubasha bwa Munyankindi ahubwo byarakozwe mu bubasha bwa FERWACY.

Urukiko rwavuze ko rusanga ibyagezweho mu iperereza bidahagije ngo akurikiranweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, nta n’impamvu zo kumukurikiranaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Rwemeje ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gihinduka mu ngingo zose, ruhita rutegeka ko Munyankindi ahita arekurwa.

Munyankindi afungwa,yari yashinjwe gufata icyemezo gishingiye ku itonesha afasha umugore we kujya muri Ecosse muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare kandi nta kazi afite muri FERWACY.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa