skol
fortebet

Urukiko rwemeje ko Dr. Kayumba Christopher afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe: Tuesday 05, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko Dr Kayumba Christopher afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge, mu rubanza rwasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021.

Sponsored Ad

Dr Kayumba Christopher ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Urukiko rwavuze ko ikirego cy’uwahoze ari umukozi wa Dr Kayumba Christopher gifite ishingiro ko ari na yo mpamvu ikomeye agomba gukomeza gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha afunze.

Urukiko rwavuze ko abantu bose babajijwe batanga ubuhamya bw’uko Dr Kayumba Chrstopher yasambanije uwitwa Yankurije, ko ubuhamya bwabo bufite ishingiro kandi ko nta mpamvu bafite yo kubeshyera Dr Kayumba icyaha nk’iki gikomeye.

Umucamanza yanavuze ko kuba Dr Kayumba Christopher mu mwirondoro we harimo ko akora umwuga w’itangazamakuru akaba anafite ikinyamakuru cye mu gihe yaba arekuwe yasibanganya ibimenyetso akoresheje ikinyamakuru cye.

Yakomeje avuga ko ibyaha Dr Kayumba Christopher akurikiranweho mu gihe byaba bimuhamye yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko ari yo mpamvu agomba gufungwa mu gihe Ubushinjacyaha bugikora iperereza.

Umucamamanza yavuze ko Dr Kayumba Christopher n’umwunganira mu mategeko bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cy’urukiko mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Dr Kayumba Christopher asanzwe yunganirwa mu mategeko na Me Ntirenganya Jean Bosco. Uyu mugabo w’imyaka 50 aburana ahakana ibyaha ashinjwa akavuga ko afunzwe azira impamvu za politiki. Asaba urukiko kumurekura kuko atari umuntu wasambanya umukozi wo mu rugo.

Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nzeri 2021, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha Dr Kayumba Christopher ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uru rubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubushinjacyaha bwari ku Bushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gihe Dr Kayumba Christopher n’umunyamategeko we bari aho afungiye kuri Kasho ya Polisi ya Kicukiro.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa