skol
fortebet

Urwisumbuye rwa Nyamagabe rwategetse ko Twayituriki Emmanuel arekurwa by’agateganyo

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwategetse ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Twayituriki Emmanuel arekurwa by’agateganyo kubera ko aregwa ibyaha bitarengeje imyaka ibiri y’igifungo no kuba afite uburwayi bwa Diabetes.

Sponsored Ad

Uru rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwaburanishije Twayituriki Emmanuel nyuma y’iminsi ibiri gusa arujuririye ikemezo cyo gufungwa by’agateganyo yari yafatiwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Gasaka.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko uregwa akomeza gufungwa buvuga ko arekuwe ashobora kotsa igitutu abo bakorana kugira ngo barengere inyungu ze mu birego akurikiranyweho cyangwa akaba yasibanganya ibimenyetso.

Bwavugaga kandi ko ibyaha bikekwa kuri Twayituriki Emmanuel bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, bugasaba ko kuba afunzwe ari bwo buryo bwonyine bwabworohereza gukomeza iperereza.

Umucamanza w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe yatesheje agaciro izi mpamvu, avuga ko biriya byaha bihanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri.

Uregwa kandi yari yagaragarije urukiko rwisumbuye ibyangombwa bya muganga bigaragaza ko arwaye indwara ya diabetes, asaba ko yarekurwa kugira ngo age gukurikiranwa ari hanze.

Inkuru y’umuserke ivuga ko Umucamanza w’Urukiko rwisumbuye wagarutse ku ihame ry’uko uregwa aburana ari hanze, yavuze ko uregwa ariwe Twayituriki Emmanuel arekurwa by’agateganyo agakurukiranwa ari hanze.

Yahise atesha agaciro ikemezo cy’urukiko rw’Ibanze rwa Gasaka, ategeka ko uregwa ahita arekurwa by’agateganyo akajya yitaba Umushinjacyaha rimwe mu cyumweru.

Twayituriki Emmanuel yasomewe uyu mwanzuro adahari, mu gihe Ubushinjacyaha baburana bwari buhagarariwe.

Uyu muyobozi mu karere ka Nyamagabe wari warafatiwe ikemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yavugaga ko atari we ukwiye kuba afungwa.

Ibitekerezo

  • Mwatugejejeho n’amakuru y’abayobozi ba Burera bafashwe ukwezi kugiye gushira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa