skol
fortebet

Uwunganira Prince Kid yavuze byinshi ku rubanza rwe

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamategeko wunganira,Prince Kid, Emelyn Nyembo yabwiye BBC ko we n’umukiriya we bishimiye uko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryagenze.
Yavuze ko umucamanza mu rukiko rwisumbiye I Kigali yumvise abatangabuhamya batatu.
Me Nyembo yirinze kuvuga niba muri abo batangabuhamya harimo abashinjaga cyangwa abashinjuraga kuko urubanza rwari mu muhezo.
Gusa ikizwi ni uko abo batangabuhamya ari abakobwa batatu bari mu bigeze kwitabira amarushanwa y’ubwiza - Miss Rwanda - mu myaka ishize. (...)

Sponsored Ad

Umunyamategeko wunganira,Prince Kid, Emelyn Nyembo yabwiye BBC ko we n’umukiriya we bishimiye uko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryagenze.

Yavuze ko umucamanza mu rukiko rwisumbiye I Kigali yumvise abatangabuhamya batatu.

Me Nyembo yirinze kuvuga niba muri abo batangabuhamya harimo abashinjaga cyangwa abashinjuraga kuko urubanza rwari mu muhezo.

Gusa ikizwi ni uko abo batangabuhamya ari abakobwa batatu bari mu bigeze kwitabira amarushanwa y’ubwiza - Miss Rwanda - mu myaka ishize.

Umucamanza yabumvaga bari mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype.

Ku wa 28 Ukwakira nibwo byari byitezwe ko urwo rukiko rwo mu mujyi wa Kigali rutangaza ibihano mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Ishimwe wateguraga ayo marushanwa y’ubwiza.

Ubushinjacyaha burega Ishimwe ibyaha byo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ni ibyaha bukeka ko yaba yarakoze mu gihe yayoboraga ikigo ’Rwanda Inspiration Back Up’ cyari gishinzwe gutegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda.

Uregwa ibyaha byose arabihakana akavuga ko ari ibihimbano.

Mu iburanisha ripfundikira uru rubanza ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 16 muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva Prince Kid yatabwa muri yombi mu kwezi kwa kane, ubuyobozi bwabaye buhagaritse by’agateganyo amarushanwa ya Miss Rwanda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa