skol
fortebet

Yakatiwe imyaka 15 y’igifungo akekwaho gushaka gushimuta abarundikazi 3

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Uwitwa Asouman Masharia ,yafatiwe ku mupaka wu Rwanda na Uganda akekwaho gushaka kwambukana abarundikazi batatu, ngo abashakire imirimo mu gihugu cya Soudi Arabia, icyo gihe police yamutaye muri yombi aho bamukekagaho ko yaba agiye kubacuruza, ibyo bita human trafficking mu ndimi zamahanga.
Ubwo byabaga , abo bagore ashinjwa gushaka gucuruza babwiye itangazamakuru ko bari babwiwe ko bagiye gushakirwa akazi , aha hari mu kwezi kwa karindwi.
Gusa kuva masharia yafatwa ntiyahwemye guhakana (...)

Sponsored Ad

Uwitwa Asouman Masharia ,yafatiwe ku mupaka wu Rwanda na Uganda akekwaho gushaka kwambukana abarundikazi batatu, ngo abashakire imirimo mu gihugu cya Soudi Arabia, icyo gihe police yamutaye muri yombi aho bamukekagaho ko yaba agiye kubacuruza, ibyo bita human trafficking mu ndimi zamahanga.

Ubwo byabaga , abo bagore ashinjwa gushaka gucuruza babwiye itangazamakuru ko bari babwiwe ko bagiye gushakirwa akazi , aha hari mu kwezi kwa karindwi.

Gusa kuva masharia yafatwa ntiyahwemye guhakana uruhare rwe mu rugendo rwabo bagore , uku niko yisobanuye ubwo yafatwaga .

Kuri uyu munsi ubwo yagezwaga mu rukiko, yakomeje guhakana yivuye inyuma ibyo aregwa, ashingiye ko ntabimenyetso bigaragaza uruhare rwe muri icyo gikorwa.

Nkuko yabivuze bwa mbere agifatwa,mu kwiregura kwe avuga ko abo bagore atari asanzwe abazi , ngo bahuriye mu modoka , nyuma ngo umugabo umwe warikumwe nabo werekezaga mu gihugu cya Uganda aza kumusaba kumuha numero z’umuntu yasanga muri Uganda, ngo kuko uwo yari ahazi, numero ye itacagamo, mashalia arayimuha ngo ariko agamije kumufasha , atari uko baziranye,akaba avuga ko ubushinjacyaha bwakagombye gukurikirana uwo mugabo, kuko ngo aho yarahuriye nabo ni uko yabafashije kubw’umutima mwiza nkuko abivuga.

Gusa ubushinjacyaha buvuga ko ukwiregura kwe nta kuri kurimo ,ari naho bwahereye bumusabira ko urukiko rumuhamya icyaha , agahanishwa gufungwa imyaka 15, ndetse no gutanga ihazabu ya milioni 20.

Urukiko rukaba rwanzuye ko imyanzuro y’urukiko izasomwa tariki ya 23/12/2016.

Source:www.royaltv.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa