skol
fortebet

Abadepite banze umushinga w’itegeko ryemerera ingimbi n’abangavu guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro

Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite yanze kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022.
Uyu mushinga wanzwe, wateganyaga ko ingimbi n’abangavu bagejeje ku myaka 15 bakwemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.
Abadepite 30 batoye umwanzuro w’uko badashyigikiye Umushinga w’Itegeko riha uburenganzira abangavu n’ingimbi kuba bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro guhera ku myaka 15.
Abadepite bemeye uyu mushinga ni 18 mu (...)

Sponsored Ad

Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite yanze kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022.

Uyu mushinga wanzwe, wateganyaga ko ingimbi n’abangavu bagejeje ku myaka 15 bakwemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Abadepite 30 batoye umwanzuro w’uko badashyigikiye Umushinga w’Itegeko riha uburenganzira abangavu n’ingimbi kuba bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro guhera ku myaka 15.

Abadepite bemeye uyu mushinga ni 18 mu gihe barindwi bifashe. Inteko Rusange yanzuye ko habaho ibiganiro ku mpande zose zirebwa n’iki kibazo.

Hashize igihe kitari gito Leta y’u Rwanda iri kwiga ku kibazo cy’abangavu batwara inda zitateguwe bityo zikabavutsa bumwe mu burenganzira bwabo bw’ibanze burimo no gucikiriza amashuri.

Ubwo yari imbere y’abasenateri mu Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hari kwigwa uburyo abangavu bakemererwa kuringaniza urubyaro nka kimwe mu bisubizo byagabanya ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe mu rubyiruko.

Ni icyemezo kitavuzweho rumwe cyane ko hari abagishyigikiye n’abatemeranya na cyo.

Urubyiruko na rwo rwakunze kugaragaza ko bishyizwe mu bikorwa byaba inzira nziza yo kugabanya umubare wiyongera umunsi ku munsi w’abangavu bacikiriza amashuri yabo bitewe no guterwa inda bakiri kwiga.

Icyakora ababyeyi babyamaganiye kure bavuga ko ibi byaba ari ukwimika ubusambanyi bidakwiriye i Rwanda.

Itegeko ririho rivuga ko abangavu cyangwa ingimbi bajyana n’ababyeyi babo mu gihe bakeneye serivisi zo kuboneza urubyaro.

Ingimbi n’abangavu bavuga ko ibi byagorana kuri bo kuko benshi batatinyuka kubihingutsa mu miryango.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2022, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko abangavu ibihumbi 23 batewe inda bari munsi y’imyaka 18 muri 2021 naho mu mwaka wa 2020 bari ibihumbi 19 ndetse na 2019 bageraga ku bihumbi 19,701 naho 2018 bari abangavu 19,832 ariko muri 2017 bageraga ku bihumbi 17,337. Mu myaka ya 2019 na 2020 abangavu 540 batewe inda harimo 88 bari munsi y’imyaka 18.

Ibitekerezo

  • KO abyanze kdi bikorwa mwibanga

    Nanjye ndumva uwatora iryo tegeko waba arumuco wokwimakaza ubusambanyi mu
    Bana,Kandi sibyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa