skol
fortebet

Abaganga ntibemeranya n’abajya gukuza abana babo ibyinyo

Yanditswe: Monday 18, Sep 2017

Sponsored Ad

Inzego z’ubuzima mu Rwanda, zivuga ko zigihura n’ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi bafite abana bato,aho ngo usanga hari ababyeyi bavuza abana babo ku buryo bwa gakondo bavuga ko ngo barwaye ibyinyo, cyangwa se ibirimi. Ibi ngo bikaba bishobora kuviramo umwana wabivuwe ingaruka mbi, kuko aba atitaweho ngo avurwe nkuko bikwiye.
Umuco wo gukura abana ibyinyo, cyangwa se kubakata ibirimi; ntabwo ari umuco mushya mu Rwanda, kuko hari henshi umwana ukiri muto agira imihindagurikire mu mubiri cyangwa (...)

Sponsored Ad

Inzego z’ubuzima mu Rwanda, zivuga ko zigihura n’ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi bafite abana bato,aho ngo usanga hari ababyeyi bavuza abana babo ku buryo bwa gakondo bavuga ko ngo barwaye ibyinyo, cyangwa se ibirimi.
Ibi ngo bikaba bishobora kuviramo umwana wabivuwe ingaruka mbi, kuko aba atitaweho ngo avurwe nkuko bikwiye.

Umuco wo gukura abana ibyinyo, cyangwa se kubakata ibirimi; ntabwo ari umuco mushya mu Rwanda, kuko hari henshi umwana ukiri muto agira imihindagurikire mu mubiri cyangwa akaba afite ubundi burwayi , ugasanga ababyeyi be,bihutiye kumujyana mu buvuzi bwitwa ubwa kinyarwanda, aho baba bavuga ko ari uburwayi bw’ibyinyo cyangwa se ubw’ibirimi umwana aba afite.
Izi ni indwara abaganga b’abana bemeza ko batemera, ngo kuko usanga n’uburyo bivurwamo,hari icyo byangiza ku mwana.

Ibi ngo ni bimwe mu bibazo bikunze kuremerera abaganga, dore ko ngo hari n’igihe umwana wavujwe muri ubwo buryo agezwa kwa muganga ameze nabi cyane, ibintu bishobora no kuba byamuviramo urupfu.
Gusa ngo bakomeje gukora ubukangurambaga butandukanye ,kugirango ababyeyi bagire umuco wo kuvuza abana babo mu buryo bukwiye.

Abanganga bakaba bavuga ko biturutse ku buryo usanga aba bana bavurwamo, ngo bishobora kubaviramo izindi ndwara rimwe na rimwe zitanakira, cyangwa se ngo bagakuramo ubumuga,kuko hari ibice by’umubiri usanga bakuyemo.

ROYAL TV

Ibitekerezo

  • Nagirango mbaze none kwabaganga bavuga ko itabaho nkabantu tuyirwaza abana niki twakora kugirango umwana akire kuko nubwo bayihakana ariko ntaco badufashe urugero nkumwana wanjye namujyanye kwamuganga ntihagira icyo badufasha kandi nababwiye kwari byinyo ahubwo akomeza kurushaho kurembo mpitamo kubikuza umwana arakira nukuri nimutubwire uko twabigenza bizahaza abana cane tukabura andimahitamo na muganga ntaco yadufashije murakoze.

    Oscar sinzi aho wavurije umwana wawe ntibagira icyo bagufasha ariko ndagirango nkubwire ko mu gihe wakwegera abaganga b’amenyo n’indwara zo mu kanya iki ari ikibazo bakemura byihuse cyane utaha umwana yakize naho kujya kumubagishz Nta kinya byo ntacyo nkwijeje pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa