skol
fortebet

Abagera ku 130 bamaze kubura ubuzima! Umuvugizi wa Leta avuga kubimaze kwangizwa n’ibiza

Yanditswe: Thursday 04, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda,Alain Mukuralinda yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru(RBA) ko umubare w’abatakarije ubuzima mu biza umaze kugera ku 130.

Sponsored Ad

Ni inkuru y’incamugongo ndetse mu Burengerazuba, abantu babuze ayo bacira n’ayo bamira. Aho wagera hose muri iyi ntara mu turere twa Karongi na Rutsiro, Rubavu, Ngororero n’ahandi, ukubitana n’abaturage bifashe ku itama, nta cyizere, buri wese agutungira agatoki k’aho yumvise umuntu witabye Imana.

Guverinoma yatangaje ko umubare w’abahitanywe n’ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira iryo ku wa 3 Gicurasi 2023 mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo umaze kugera ku bantu 130.

Byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na RBA muri iki gitondo.

Mukuralinda yavuze ko kugeza ubu hari abantu batanu batarabonetse Anavuga ko muri ibyo biza abantu 77 ari bo bakomeretse, 36 muri bo bakaba bari mu bitaro, aho bagomba kuvurwa ku buntu.

Uretse abantu bapfuye ndetse n’abakomeretse, ibiza byanasenye inzu 5174, aho izirenga 3000 ari izo mu Karere ka Rubavu.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 04 2023 , Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije ababuriye ababo muri ibi biza, abizeza ko Leta ikomeza kubaba hafi.

Kuri uyu wa Kane ibikorwa by’ubutabazi byakomeje, aho inzego zinyuranye ziri gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye abakomeje gukora ibikorwa byo guhangana n’izi ngaruka z’ibiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa