skol
fortebet

Abahawe urukingo rwa mbere rwa Pfizer barahabwa urwa kabiri muri iki cyumweru

Yanditswe: Wednesday 31, Mar 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima [MINISANTE] yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 kugeza 21 Mata 2021, izatangira gutanga doze ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer ku bahawe urwa mbere.

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisante rigira riti “Ni ngombwa gufata doze ebyiri z’uru rukingo mu gihe cy’intera idatandukanye bitewe n’ubwoko bw’urukingo kugira ngo umuntu agire ubwirinzi buhagije.”

Urukingo rwa kabiri rwa AstraZeneca rutangwa hagati y’ibyumweru umunani na 12 nyuma yo guhabwa urukingo rwa mbere naho urukingo rwa kabiri rwa Pfizer rutangwa hagati y’iminsi 21 na 28.

Gahunda y’igihe buri wese afatira doze ya kabiri n’aho azayifatira izamenyeshwa binyuze mu butumwa bugufi kuri telefone gusa uwahawe uru rukingo rwa Pfizer ashobora guhamagara ku murongo utishyurwa wa 114 cyangwa akagana ivuriro rimwegereye agahabwa ubufasha mu gihe yaba atabonye ubutumwa bugufi mu gihe cyateganyijwe.

Minisante ivuga ko gahunda y’urukingo rwa AstraZeneca izatangazwa mu minsi iri imbere.

Inzego zishinzwe ubuzima zvuga ko kuba umuntu amaze guhabwa urukingo rwa kabiri akomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda Covid-19, zirimo kwambara agapfukamunwa, gusiga intera hagati ye n’abandi, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi kandi hafunganye no gukaraba intoki kenshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa