skol
fortebet

Abana bashyirwaho agahato na banyina ngo bajye gusabiriza, bahorana agahinda batazi igihe kazarangirira

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Abana bafite ubumuga boherezwa n’ ababyeyi babo gusabiriza bahorana agahinda baterwa n’ uko ababyeyi babo babohereza ku gahato batabishaka.
Ishimwe Cedric ni umwana w’imyaka umunani ufite ubumuga bw’ukuguru, ku buryo yifashisha ikibando kugira ngo abashe kugendesha kumwe asigaranye.
Uyu mwana ufite igihagararo gito no mu maso hijimye nk’uhora ababaye, buri munsi abyuka ajya muri gare, mu masoko ndetse no ku mihanda itandukanye gusabiriza amafaranga.
Ati’’“Ni mama unyohereza, iyo ntaje (...)

Sponsored Ad

Abana bafite ubumuga boherezwa n’ ababyeyi babo gusabiriza bahorana agahinda baterwa n’ uko ababyeyi babo babohereza ku gahato batabishaka.

Ishimwe Cedric ni umwana w’imyaka umunani ufite ubumuga bw’ukuguru, ku buryo yifashisha ikibando kugira ngo abashe kugendesha kumwe asigaranye.

Uyu mwana ufite igihagararo gito no mu maso hijimye nk’uhora ababaye, buri munsi abyuka ajya muri gare, mu masoko ndetse no ku mihanda itandukanye gusabiriza amafaranga.

Ati’’“Ni mama unyohereza, iyo ntaje ndabwirirwa. Ncyura byibura amafaranga ibihumbi 2000 ku munsi.”

Uyu mwana avuga ko abana na mama we ukora umwuga w’ubuhinzi n’abandi bavandimwe babiri ari na bo bakuru kuri we, ariko ntibajya bamuherekeza.

Ishimwe yagize ati “Gusabiriza nanjye simbikunda, ariko mba ngira ngo nubahe mama…mbonye umuntu umpa amafaranga adashira vuba nk’ibihumbi 20 gusaba nabivaho burundu.”

Undi witwa Placide ufite imyaka 7, afite ubumuga bw’amaguru yombi, ku buryo agendesha amaboko akanakuruza ikibuno hasi.

Uyu mwana uvuga ko atiga, abavandimwe be iyo bavuye ku ishuri baramusanga, bakajya bamufasha kumuterura bakamutereka mu modoka zitwara abagenzi kugira ngo abashe kubasaba.

“Iyo byagenze neza ncyura amafaranga atari hasi y’ibihumbi 10 ku munsi. Mama ni we unyohereza kugira ngo tubashe kubaho.”

Placide avuga ko afite mama we gusa na we utagira akazi, na ho ngo se yarapfuye. Avuga ko nyina aramutse afashijwe ku buryo babona ibibatunga atasubira gusaba mu muhanda, ngo yifuza kujya kwiga nk’abandi bana.

Murekatete ucururiza muri gare ya Kimironko aho Placide asabira, avuga ko kuba nyina amwohereza gusaba atari ikibazo cy’ubukene ngo ahubwo ni ukumukoresha uburetwa no kumubyaza amafaranga.

Murekatete yagize ati “Mama w’uyu mwana akora muri resitora, ajya anyura hano agafata amafaranga agejejemo. Ni umugore w’umusirimu uba ufite isakoshi y’agaciro gahambaye, uba wambaye neza.”

Uyu mugore avuga ko hari n’igihe Placide aba arwaye bigaragara ariko agashyirwaho igitutu na nyina n’abavandimwe be ngo asabe, dore ko ngo aba yanahawe amafaranga agomba gucyura byanze bikunze.

“Hari igihe kaba kicaye hano iruhande rwanjye, kari kuvuga ko karwaye ariko bakagashushubikanya kakajya gusaba. Aba bana barababaje, uburenganzira bwabo ntibwubahirizwa na gato.”

Yinjira mu modoka zitwara abagenzi asaba guhera mu gitondo kugeza nijoro

Dr Claudine Uwera Kanyamanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC), avuga mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo hamaze gushyirwaho abitwa “Inshuti z’umuryango” batowe n’abaturage ku rwego rw’umudugudu.

Dr Uwera avuga ko aba bakorerabusake bitezweho kumenya no kumenyekanisha abana bafite ibibazo harimo na bano bamugaye, kugira ngo bahabwe ubufasha byihuse.

Yagize ati “icyo kibazo kirakomeye kandi turakibona. Abana ubundi bakagombye kwitabwaho no gukurikiranwa, by’umwihariko abafite ubumuga.”

Akomeza avuga ko byagaragaye ko aba bana bafite ibibazo bakoreshwa n’ababyeyi babo ngo babone amafaranga kandi ari umuco mubi udakwiriye umwana uwo ari we wese.

Uyu muyobozi avuga ko bigisha ababyeyi kudatoza abana umuco mubi, bagakorana n’inzego nka NCPD mu gufasha abafite ubumuga, ngo ariko na none hari ikizere ko Inshuti z’umuryango bazafasha mu gutuma umwana ubayeho nabi wese amenyekana agahabwa ubufasha akeneye.

“Igihe cyose umuryango ufite ikibazo ku buryo umwana atabasha gukurikiranwa uko bikwiye, hari uburyo dufatanya tukareba ubufasha bakwiye.”

Dr Uwera asaba ababyeyi kudafata abana bafite ubumuga nabi, kutabahisha kuko bakeneye kwitabwaho ndetse no mu buryo bw’umwihariko.

“Iyo bitaweho bavamo abantu b’ingenzi. Umuntu ashobora kuba afite ubumuga bw’amaso ariko akabasha kuririmba neza, ashobora kutabasha kugenda ariko atekereza neza agakora ibintu nk’iby’ufite amaguru yombi. Icyo baba bakeneye ni ukubaba hafi no kubafasha.”

Asaba ababyeyi kwegera ubuyobozi bw’inzego zibanze bakabagezaho ibibazo batabashije gukemura kugira ngo bahabwe ubufasha, aho gushora abana mu mihanda gusaba.

Src: Izuba rirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa