skol
fortebet

Abantu 119 banduye Covid-19 mu Rwanda,245 barayikira ntiyahitana n’umwe

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane Tariki 18 Gashyantare 2021, nta muntu wishwe na COVID19 mu Rwanda. Hakize abantu 245, bituma abamaze gukira bagera ku 16,163 bangana na 90.6%.
Abarwayi bashya babonetse ni 119 bituma abamaze kwandura bose baba17,835. abakirwaye bakaba 1,429 barimo 12 barembye.
Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane Tariki 18 Gashyantare 2021, nta muntu wishwe na COVID19 mu Rwanda. Hakize abantu 245, bituma abamaze gukira bagera ku 16,163 bangana na 90.6%.

Abarwayi bashya babonetse ni 119 bituma abamaze kwandura bose baba17,835. abakirwaye bakaba 1,429 barimo 12 barembye.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho abaturage bongeye gusubukura bimwe mu bikorwa by’ubuzima busanzwe nyuma y’iminsi 21 ya Guma mu Rugo.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi ihereye ku bakora mu bigo bivurirwamo COVID-19 n’abaganga bita ku barwayi umunsi ku wundi.

Ibindi byiciro bizakomerezaho ubwo u Rwanda ruzatangira kwakira inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX n’iy’Ikigo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika gishinzwe gukwirakwiza imiti.

Kuri ubu mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa moya kugeza saa kumi za mugitondo mu Gihugu hose, ingendo zihuza Uturere dutandukanye zikaba zibujijwe ndetse n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe keretse gusa ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Amashuri yakomeje gufungwa mu Mujyi wa Kigali, insengero zikomeza gufungwa mu Gihugu hose.

Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) na byo birasubitswe mu rwego rwo kwirinda ko byaba inzira yo gukwirakwiza ubwandu bushya bukomeje kwiyongera, uretse ku bantu bacumbitse muri za Hoteli na bo bamaze kwisuzumisha icyo cyorezo.

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa