skol
Kigali
startimes

Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 289 barayikira

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 February 2021 Yasuwe: 4111

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 11 Gashyantare 2021,abantu babiri bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 231 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 127 bakagera ku 17,068. Abarembye ni 15.


Abamaze gukira biyongereyeho 289 bagera ku 13,678.Abakirwaye ni 3,159.

MINISANTE yagize iti "Twihanganishije imiryango y’abagabo babiri b’imyaka 87 na 85 bitabye Imana i Kigali."

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Leta y’Ubwongereza yashyigikiye igihano cy’igifungo kigera ku myaka 10 k’uwabeshya ku makuru y’aho aherutse gukorera ingendo, mu gihe asaba uruhushya rwo kwinjira mu Bwongereza.

Grant Shapps, umunyamabanga wa leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, yavuze ko abaturage b’Ubwongereza "bakwitega ingamba ikomeye cyane" kandi ko iki gifungo cy’imyaka igera ku 10 gihuye n’ubukana bw’icyo cyaha.

Icyo gifungo cyanenzwe na Lord Sumption wahoze ari umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, avuga ko hari imisoro iri hasi kurushaho icibwa abakora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, abantu bageze mu Bwongereza bavuye mu bihugu biri ku rutonde rw’umutuku (red list) - birimo n’u Rwanda n’u Burundi - bagomba kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 10 baba muri za hoteli, ku kiguzi cy’amapawundi 1,750 (arenga 2,400,000Frw).

Abaturage b’ibyo bihugu bo ubu babujijwe kujya mu Bwongereza, ibyo leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda zanenze Ubwongereza.

Bije bikurikira impungenge zuko inkingo ubu zirimo gutangwa mu Bwongereza zishobora kugorwa no guhagarika amoko mashya ya coronavirus yagaragaye mu bice bitandukanye byo ku isi.

Hagati aho, Bwana Shapps yavuze ko abantu badakwiye kuba bakoze gahunda z’ibiruhuko haba mu Bwongereza cyangwa hanze yabwo, ndetse ko "hakiri kare cyane" ku bashaka kuba bavuye mu bukonje bateganya kujya gushakisha akazuba ahandi mu gihe cy’ibiruhuko.

Yabwiye ikiganiro Today cya BBC ati: "Abantu ntibakwiye gukora gahunda y’ibiruhuko muri aka kanya - haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga".

Yandika mu kinyamakuru Daily Telegraph, Lord Sumption wahoze ari umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, yashinje Matt Hancock, umunyamabaganga wa leta y’Ubwongereza ushinzwe ubuzima watangaje izo ngamba nshya, ko arimo kurenga ku kuri k’uko ibintu bimeze.

Yanditse ati: "Igihano kigera ku myaka icumi ku gushyira ku nkeke zo kwica, uburozi butaviriyemo umuntu gupfa cyangwa gusagarira [umuntu]".

"Bwana Hancock yaba atekereza by’ukuri ko kudatanga amakuru ajyanye n’urugendo wagiriye muri Portugal ari bibi cyane kurusha umubare munini w’ibyaha bikoreshwa imbunda cyangwa ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abatarageza imyaka y’ubukure, bihanishwa igihano cyo kugera ku myaka irindwi?"

Dominic Grieve, wahoze ari umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi rya ’Conservative’ ndetse wigeze no kuba umushinjacyaha mukuru, yavuze ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 ari "ikosa", "kirimo gukabya" kandi "uko cyakabaye kirimo kurengera".

Yabwiye ikiganiro Today cyo kuri BBC Radio 4 ati: "Ukuri ni uko nta muntu n’umwe uzanahabwa icyo gihano, ikizaba ni uko inkiko zitazagitanga".

’Kubeshya no gukora uburiganya’

Kutishyira mu kato muri imwe muri hoteli zagenwe mu Bwongereza nyuma yo kuhagera uvuye mu gihugu kiri "ku rutonde rw’umutuku", bihanishwa gucibwa amande ari hagati y’amapawundi 5,000 na 10,000 (ari hagati y’arenga 6,800,000Frw n’arenga 13,700,000Frw).

Igihano cy’igifungo cy’imyaka igera ku 10 ni cyo cyo hejuru cyane hashoboka kizahabwa umuntu bigaragaye yo yakoze uburiganya mu gutanga amakuru ajyanye n’ibihugu aherutse kujyamo.

Ni itegeko kuzuza inyandiko ijyanye n’ayo makuru ku bagenzi bose bageze mu Bwongereza.

Ingamba nshya zijyanye n’imipaka zinasaba ko abagenzi bageze mu Bwongereza bavuye mu mahanga birihira ikiguzi cy’ibindi bipimo bya Covid mu gihe bari mu kato.

Abajijwe ku bihano bikomeye bijyanye n’izo ngamba nshya, Bwana Shapps yabwiye ikiganiro Breakfast cya BBC ko abacibwa amande agera ku mapawundi 10,000 baba "bakoze ibishoboka byose ngo babeshye kandi bakore uburiganya" ku ngamba nshya.

Bwana Shapps yavuze ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 gihuye n’"ubukana" bw’icyaha.

Ati: "Ntekereza ko abaturage b’Ubwongereza bakwitega ingamba ikomeye cyane" ku bashaka gutoroka akato ko muri hoteli.

Bwana Shapps yavuze ko buri cyumweru abantu barenga 1,300 bagera mu Bwongereza bavuye mu bihugu 33 biri ku rutonde rw’umutuku kugeza ubu - birimo nka Portugal, Brazil n’Afurika y’epfo.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Icyiciro cya mbere cy’inkingo z’icyorezo cya COVID-19 ziri muri gahunda ya...

Indege itwaye icyiciro cya mbere cy’inkingo z’icyorezo cya COVID-19 ziri muri...
3 March 2021 Yasuwe: 3793 0

Umugore yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi bantu 150 barayikira

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 02 Werurwe...
2 March 2021 Yasuwe: 3748 0

Uwarwaje Padiri Ubald Rugirangoga yasabye ko yazagirwa umutagatifu...

Mu gushyingura padiri Ubald Rugirangoga, murumuna we Révérien Rugwizangoga...
2 March 2021 Yasuwe: 4851 0

Inkingo za Covid-19 u Rwanda rwemerewe na COVAX ziragera i Kigali kuri uyu...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021, u Rwanda...
2 March 2021 Yasuwe: 3765 0

Padiri Ubald Rugirangoga yasezeweho bwa nyuma ku Ibanga ry’Amahoro...

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera...
2 March 2021 Yasuwe: 4572 0

Abagabo 3 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 136 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 01 Werurwe...
1 March 2021 Yasuwe: 3879 0