skol
fortebet

Abantu 2 bahitanywe na Coronavirus mu Rwanda handura abandi 37

Yanditswe: Tuesday 18, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 18 Kanama 2020,hapfuye abandi bantu 2 mu Rwanda bahitanwe n’icyorezo cya Covid-19 buzuza umubare w’abantu 10 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Sponsored Ad

Abahitanwe n’iki cyorezo nkuko MINISANTE yabitangaje n’abanyarwanda b’imyaka 45 na 55.

MINISANTE yatangaje kandi ko habonetse abanduye Coronavirus bashya 37 barimo 28 bo mu mujyi wa Kigali (abahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rusizi:6, Rwamagana:1, Rubavu:1, Huye:1.Abamaze kwandura bose ni 2,577.

Uyu munsi kandi hakize abantu 22 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,683.Abakirwaye ni 884.Abamaze gupfa ni 10.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri inzego z’ubuzima zaramutse zitera umuti ibice byose by’isoko ryo mu Mujyi wa Rusizi. Abaricururizamo bose na bo bakaba bagomba gupimwa icyorezo cya COVID19, utipimisha akaba ataza kwemererwa kongera gukora.

Imirongo yari miremire aho bari gupimira, aho urangije kwipimisha yahabwaga agapapuro gato kerekana ko yipimishije. Inzego z’ubuyobozi zikaba zabwiye itangazamakuru ko byitezwe ko hapimwa abacuruzi 500.

Ni muri gahunda nshya Minisiteri y’Ubuzima yafashe yo gupima amasoko nyuma yo kugenzura bagasanga ari ikiciro gishya kibasiwe na COVID-19.

Bamwe mu bacururiza muri iri soko bavuga ko hakwiye kongerwa ibikoresho bifasha abantu kwirinda icyorezo cya COVID19 kuko hakiri icyuho kinini.

Baravuga ko kuri iri soko hakwiye kubakwa urukarabiro rufite amazi n’isabune byizana nta we ukozeho, rugasimbura uburyo bwo gukaraba intoki bwifashisha indobo buhari ubu.

Basanga gukarabira ku ndobo bitwara umwanya munini kubera gutegerezanya ndetse igikomeye ngo hari igihe usanga ayo mazi yashizemo ukaba wakwinjira mu isoko udakarabye.

Na ho gukaraba intoki hakoreshejwe uburyo bw’amazi n’isabune byizana ngo bitwara umwanya muto kandi hagakaraba abantu benshi icyarimwe.

Akarere ka Rusizi ni kamwe mu twibasiwe n’iki cyorezo mu minsi ishize, aho igice kinini cyako cyigeze kujya muri gahunda ya guma mu rugo. Kubera kwirinda ikwirikwira ry’ubwandu, ingendo ziva cyangwa zijya muri aka karere ntizemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa