skol
fortebet

Abantu 2 bahitanywe na Covid-19 mu Rwanda abandi 94 barayandura

Yanditswe: Friday 19, Feb 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi Tariki ya 19 Gashyantare 2021,Abantu babiri bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 245 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 94 bakagera ku 17,924. Abarembye ni 12
Abamaze gukira biyongereyeho 224 bagera ku 16,387.Abakirwaye:1,297.Hapfuye:2(Umugore w’imyaka77 i Kamonyi n’uwa 42 i Kigali).
Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi Tariki ya 19 Gashyantare 2021,Abantu babiri bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 245 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 94 bakagera ku 17,924. Abarembye ni 12

Abamaze gukira biyongereyeho 224 bagera ku 16,387.Abakirwaye:1,297.Hapfuye:2(Umugore w’imyaka77 i Kamonyi n’uwa 42 i Kigali).

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho abaturage bongeye gusubukura bimwe mu bikorwa by’ubuzima busanzwe nyuma y’iminsi 21 ya Guma mu Rugo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje uburyo biteye inkeke kuba Afurika ikiri ku murongo w’inyuma mu bategereje inkingo za COVID-19, aho usanga bimwe mu bihugu byo ku mugabane bitari no ku rutonde rw’ibihugu bigomba kuzibona.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Richard Quest wa Televiziyo CNN yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), aho baganiriye ku ngigo zitandukanye zagarutse no ku ngufu u Rwanda rwashyize mu guhangana n’icyo cyorezo ndetse n’ingaruka zacyo.

Perezida Kagame yagize ati: “Tubona Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bitanga inkingo ku bwinshi. Muri Afurika nta bwo turabikora, ntiturabona abantu benshi bakingira cyangwa hamwe na hamwe nta na bo. Ibyo bisobanuye ko turi inyuma ku murongo kandi nk’uko mbibona hari na bamwe batari kuri uwo murongo.”

Yakomeje ashimangira ko Afurika yiteguye kwakira urukingo urwo ari rwo rwose ruzaba rwemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ati: ” Ubu turi ku murongo turategereje kandi tuzafata inkingo zose zizaza bakatwizeza ko zikora neza. zaba Pfizer cyangwa Moderna n’izindi, turifuza kubona zimwe muri izo mu gihe cyihuse bishoboka.”

Umunyamakuru R. Quest yagarutse ku buryo Afurika ishobora kwisanga mu cyiciro cy’abatifite mu masiganwa y’Isi mu by’ubukungu, bikazatuma Afurika isigara inyuma mu rugamba rwo kurandura COVID-19 burundu.

Perezida Kagame yamwunganiye avuga ko icyo kibazo atari ubwa mbere kizaba kibaye kuri Afurika kuko no mu mateka y’Isi usanga ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bifata Afurika nk’igice cyihariye, bikaba ari na byo bidindiza uwo mugabane mu iterambere.

Yagize ati: “Afurika isigara inyuma mu iterambere ry’Isi bitewe gusa n’uko igaragara ugasanga muri icyo gice cy’Isi dutuyemo, kigifite abakene benshi, kidafatwa nka kimwe mu bigize ubukungu bw’Isi kigira n’uruhare mu buryo bwakabaye bwubatse.”

Ibyo binatuma yibagirana cyangwa ikirengagizwa mu ruhando mpuzamahanga ntihabwe agaciro mu bufatanye mpuzamahanga, haba mu bukungu n’ibindi ku buryo ubonamo ikibazo cy’ubusumbane n’ibindi. “[…] Afurika rero ifite icyo kibazo kandi tugomba gushaka uko gikemuka ibintu bikarushaho kuba byiza.”

Perezida Kagame yanagaragaje ko kuba kugeza ubu ibihugu byinshi by’Afurika bitarimo gukingira bishimangira ubusumbane hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Kugeza ubu ibihugu bike ku Mugabane w’Afurika ni byo byatangiye ibikorwa byo gukingira COVID-19, icyakora na byo umubare w’inkingo bimaze kubona ngo uracyari muto cyane ugereranyije n’umubare w’ababituye bagomba gukingirwa.

Kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19 mu Rwanda

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo kuzahura ubukungu bwarwo nyuma yo gushegeshwa n’icyorezo cya COVID-19 n’ubu rugihanganye na cyo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID-19 ruticaye ubusa kuko hari ibisubizo rwatangiye gushaka.

Yagize ati: “Twamaze kugirwaho ingaruka, turabibona tuvuye muri Guma mu Rugo , kandi ibikorwa by’ubucuruzi turabibona bisubira inyuma. Urabibona iterambere ry’ubukungu twari tumenyereye mu gihugu ryasubiye inyuma, muri 2019 ubukungu bwacu bwateye imbere ku kigero cya 9.2% kandi twateganyaga ko buzazamuka kurushaho muri 2020 tugakomerezaho no muri 2021, ariko ibyo byose byasubiye inyuma bigera muri 0 cyangwa 2%.

Mu by’ukuri rero twatangiye guhura n’ingaruka zabyo, turimo guhangana na byo tugerageza gukora ibishoboka hano no gufatanya n’amahanga. Hari ubushobozi bwatangiye kuboneka ngo tuzibe icyuho gihari ariko nubwo ari urugamba rutoroshye nta yandi mahitamo tugomba kubyitegura.”

Inzego z’ubuzima zivuga ko kugira ngo abatuye Isi basubire mu buzima busanzwe ndetse ibikorwa by’ubukungu byongere gukora nkuko byari bisanzwe mbere y’iki cyorezo, bisaba gukingira umubare munini w’abaturage ndetse u Rwanda rukaba ku ikubitiro ruri mu bihugu 5 bya mbere muri Afurika byatangiye gutanga inkingo ku baturage babyo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa