skol
fortebet

Abanyamuryango ba Mitiweli basabwe kwishyura imisanzu kare kugira ngo batazahura n’ikibazo cyo kwivuza

Yanditswe: Friday 01, May 2020

Sponsored Ad

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, cyasabye abayobozi b’uturere twose gukomeza gushishikariza abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza gutangira kwishyura umusanzu hakiri kare kugira ngo batazahura n’ikibazo cyo kwivuza.

Sponsored Ad

Mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi muri iki gihe isi yose muri rusange bihanganye n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus,RSSB yasabye abanyamuryango ba Mitiweli kwishyura hakiri kare imisanzu kugira ngo boroherwe no kwivuza.

Ibi RSSB yabikoze mu itangazo yandikiye abayobozi b’uturere ibasaba kwibutsa abo bayobora kwihutira gutanga umusanzu nkuko bikubiye mu itangazo ryo ku wa 30 Mata 2020 ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibigenerwa Abishingizi, Dr Hakiba Solange.

Itangazo rigira riti “Nejejwe no kubandikira ngira ngo mbibutse gukomeza gushishikariza abanyamuryango ba Mituweli kwishyura umwaka utaha wa 2020/2021 hakiri kare kugira ngo batazahura n’ikibazo cyo kwivuza mu gihe uyu mwaka warangira bataratanga umusanzu usabwa.’’

RSSB kandi yanamenyesheje abayobozi iby’impinduka ku gihe abaturage bemerewe kwivuriza kuri mituweli bishyirwa mu mpera za Kamena aho kuba Nyakanga nkuko bisanzwe.

Igira iti “Nyakubahwa muyobozi, mboneyeho n’umwanya wo kubibutsa ko abanyamuryango ba mituweli bemerewe kwivuriza ku musanzu kugeza ku wa 30 Kamena aho kuba 31 Nyakanga nk’uko byari bisanzwe. Bityo kugira ngo urugo rubashe kwivuza tariki ya mbere Nyakanga ariko uko ruzaba rwishyuye umusanzu usabwa.’’

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ko abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bemerewe kwivuza bakimara kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, batagombye gutegereza ukwezi nkuko byari bisanzwe.

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata 2020, yavuze koi bi byakozwe hagamijwe korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Ibi bije bikurikira umwanzuro wari wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 06 Werurwe 2020, wavugaga ku mushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo umunyamuryango ajye ahita yemererwa kwivuza akimara kwishyura umusanzu.

Ubusanzwe, umunyamuryango w’ubwisungane mu kwivuza yishyuraga umusanzu, agasabwa gutegereza igihe kingana n’iminsi 30 kugira ngo atangire kwivuza ariko ubu byarahindutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa