skol
fortebet

Abanyarwanda bari bazwi bapfuye mu myaka isaga 20 ihise bigatuma benshi bacika ururondogoro

Yanditswe: Monday 24, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu myaka irenga 28 ishize,mu Rwanda n’ahandi henshi ku isi hagiye haba imfu zitandukanye mu bantu bazwi yaba muri politiki,imyidagaduro no mu bucuruzi bigaca igikuba mu bantu.
Icyakora mu myaka isaga 10 ishize,hapfuye ibyamamare bitandukanye bituma benshi bavuga byinshi bitandukanye ari nako impaka ziba ndende ku cyabahitanye.
UMURYANGO wabahitiyemo bamwe mu bantu bazwi bapfuye bigatera impaka muri rubanda aho na nubu zikinakomeje.
Seth Sendashonga
Seth Sendashonga yavukiye ku Kibuye (...)

Sponsored Ad

Mu myaka irenga 28 ishize,mu Rwanda n’ahandi henshi ku isi hagiye haba imfu zitandukanye mu bantu bazwi yaba muri politiki,imyidagaduro no mu bucuruzi bigaca igikuba mu bantu.

Icyakora mu myaka isaga 10 ishize,hapfuye ibyamamare bitandukanye bituma benshi bavuga byinshi bitandukanye ari nako impaka ziba ndende ku cyabahitanye.

UMURYANGO wabahitiyemo bamwe mu bantu bazwi bapfuye bigatera impaka muri rubanda aho na nubu zikinakomeje.

Seth Sendashonga

Seth Sendashonga yavukiye ku Kibuye kuwa 27 Gicurasi 1951 hanyuma aza kwicirwa i Nairobi kuwa 16 Gicurasi 1999.

N’umwe mu bagabo bageze mu bushorishori bwa Politike y’u Rwanda, ariko aza guhanantuka biturutse ku makosa atandukanye yamuranze mu kazi ke.

Mbere y’uko Seth Sendashonga yinjira muri FPR Inkotanyi, akiri umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yabaye umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri barwanyaga Leta ya Habyarimana, ndetse mu 1975 ibi byaje kumuviramo guhunga igihugu ajya i Nairobi muri Kenya. Aha yaje kuhabona akazi ko gukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere.

Amaze kwinjira muri FPR Inkotanyi muri za 90, Sendashonga yahise yinjira muri komite nyobozi nk’umuntu wari ufite amakuru menshi ku Rwanda kandi afite n’abantu benshi ashobora gukomeza kwinjiza mu muryango.

Mu biganiro FPR yagiye igirana na Leta ya Habyarimana Sendashonga ni umwe mu bantu babaga bayihagarariye ndetse ari no mu bagombaga gushyirwa muri Guverinoma ihuriweho.

Ndetse no mu gihe Abanyepolitike ba FPR bajyaga muri CND, Sendashonga ni umwe mu boherejwe.

Nyuma y’uko Ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Sendashonga ni umwe mu bantu bari bagize Guverinoma ya mbere yashyizweho agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Uyu mugabo yapfuye ku wa 16 Gicurasi mu 1996 arasiwe i Nairobi muri Kenya, aho yari yarahungiye.

Mu kiganiro Rutaremara yahaye IGIHE yavuze ko Sendashonga na Bizimungu aribo bari batanzweho abakandida ku mwanya wa Perezida.

Tito Rutaremara ati “Mu gihe habaga impaka z’ukwiriye kuba Perezida nibwo abantu bumvikanye kuri Pasteur Bizimungu ariko hari abandi nanjye ndimo batangaga Sendashonga ho umukandida. Urumva ukuntu twamwibeshyagaho cyane.”

Abazi amateka y’iyi Guverinoma ya mbere, bahamya ko nyuma y’uko Sendashonga atagiriwe icyizere cyo kuba Perezida biri mu byamuhinduye atangira kwijundika Guverinoma yari arimo.

Iby’amakosa ya Seth Sendashonga byigeze kugarukwaho na Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba w’Igitaramo giherekeza Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Muri Werurwe 2019,Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bintu byaranze Sendashonga ari ugushinja Ingabo zahoze ari iza RPA ubwicanyi ku buryo atatinyaga no kubivuga mu Nama y’Abaminisitiri kandi abizi neza ko atari ukuri.

Seth Sendashonga yaje kunengwa kubera izo mvugo mu nama ya FPR Inkotanyi, aho kwisubiraho ahita ahungira muri Kenya ari naho yaje kurasirwa.

Urupfu rwa Sendashonga rwateje impaka hibazwa abamurashe n’icyabiteye kugeza na n’ubu ziracyariho.

Col Patrick Karegeya

Col Patrick Karegeya, wahoze ari umukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda, yishwe arashwe muri 2013.

Patrick Karegeya yari afite imyaka 53 ubwo bamusangaga yanizwe itariki ya mbere Mutarama 2014, mu mujyi wa Johannesburg.Yari yarahunze igihugu muri 2007.

Karegeya Patrick yari afite ipeti rya Koloneli mu gisirikare cy’u Rwanda, aza gufungwa aregwa ibyaha byo kwigomeka mu kazi no gusuzugura abamukuriye ndetse nyuma y’ibihano yari yahawe aza guhunga igihugu,ajya muri Afrika y’epfo, aho yaje kwicirwa n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza, rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2014, muri hotel ya Mischelangelo, nyuma yo gushinga umutwe w’iterabwoba [ RNC ] yari afatanije na Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa na mukuru we Gahima.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’umuryango we, David Batenga mu kiganiro yagiranye na radiyo yo mu Bufaransa, Yagize ati “Njyewe ndabizi, ni umuntu tuzi wabaga no mu rugo iwacu hirya no hino, ni we wabikoze nta wundi, kuko niwe wabaga muri icyo cyumba, ni we wakibagamo, n’undi niho yahotorewe, ni ugukeka, mba ntekereza, ni izi nkiko kubanza kujya guca hirya no hino nta n’icyo binatanze kuko umuntu wamwishe arazwi, turabizi na njye ndamuzi ku giti cyanjye, yaramugambaniye rwose”.

Mu kiganiro Parezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique, Tariki ya 10 Mutarama 2014, umunyamakuru yagarutse kuri iki kibazo.

Paul Kagame yagize ati " Ku babaza icyo kibazo, bazi neza ko bene uriya muntu yihaye kwigira umuvugizi w’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba, nsubiza ntya: Iterabwoba rigira ikiguzi, ubugambanyi bugira ikiguzi. Umuntu yicwa nk’uko nawe yishe. Buri wese agira urupfu rumukwiriye."

Umunyamideli Alexia Mupende

Umunyamideli wari warabigize umwuga Alexia Uwera Mupende, yiciwe mu rugo rw’iwabo i Kanombe ku mugoroba wo ku wa Kabiri,tariki ya 08 Muatarama 2019

Bivugwa ko uyu mukobwa wavutse mu 1984 yari mu gitanda cye ari naho umukozi yamusanze akamwica. Yari avuye mu kazi ke k’imideli mu bijyanye na Kigali Fashion Week akigera mu rugo i Nyarugunga.

Bivugwa ko uyu mukobwa yishwe n’uyu musore wamukoreraga nyuma yo kumufata ku ngufu afatanyije n’undi musore mugenzi we.

Mupende yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition.

Mbere yaho mu 2006 yaje mu bakobwa batandatu ba mbere mu marushanwa ya Face of Africa ari nabyo byamwinjije ku ruhando rw’abanyamideli mu myaka itandatu yakurikiyeho.

Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II. Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.

Urupfu rw’uyu mukobwa rwakongeje ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse ibihuha biba byinshi ku rupfu rwe.

Umunyemari Assinapol Rwigara

Assinapol Rwigara, umunyemari w’Umunyarwanda wari umaze igihe kirekire mu bucuruzi, yitabye Imana ku wa 04 Gashyantare 2015, nyuma yo kugongwa n’ikamyo.

Ubwo yari mu modoka ye y’ivatiri yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, ikamyo iremereye nayo yo mu bwoko bwa Mercedes yamugongeye mu rubavu iramukurubana no mu mukoki (rigole), ku buryo ari Rwigara Assinapol ubwe, ari n’abo bari kumwe mu modoka, nta wabashije kurokoka iyi mpanuka ikomeye,nkuko byavuzwe n’ababonye impanuka iba.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa mu Kabuga ka Nyarutarama, ni mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, ahegereye ibiro by’Akagari ka Gaculiro.

Assinapol Rwigara ni Umunyarwanda wavukiye mu Ntara y’Uburengerazuba, mu yahoze ari Perefegitura Kibuye. Mu mabyiruka ye nibwo yatangiye ibikorwa by’ubushabitsi (Business), ariko izina rye rimenyekana cyane mu bucuruzi mu myaka ya nyuma ya 1982.

Rwigara yamenyekanye nk’umwe mu banyemari bakomeye babaga mu Rwanda, dore ko nyuma ya Kabuga Felicien wafatwaga nk’umuherwe wa mbere mu Rwanda, agakurikirwa na Silas Majyambere wafatwaga njk’umuherwe wa kabiri mu gihugu, urutonde ntirwashoboraga kugera muri batanu (Top Five) izina rya Rwigara Assinapol ritavuzwe.

Mu bucuruzi bwe, niwe Munyarwanda wa mbere watangije Uruganda rukora itabi mu Rwanda, rikaba kandi ryaroherezwaga no hanze y’u Rwanda. Ni umwe mu Banyarwanda bake cyane batumizaga hanze kandi bakaranguza inzoga zo mu rwego rwo hejuru kandi zihenze (Liqueurs, champagnes, … ), mu gihe cye zamenywaga na bake, kuko yaziranguzaga amahoteli n’ibindi bigo bikomeye.

Ubucuruzi bwe bwakomeje kwaguka no gutera imbere, yagurira ibikorwa bye no hanze y’u Rwanda.

Assinapol Rwigara ntiyigeze agaragara mubikorwa bya politiki, ariko ubwo hatangiraga ibitero by’Inkotanyi mu mwaka w’1990, yabaye umwe mu bashyizwe mu majwi ko bazishyigikiye, ndetse afatwa nk’icyitso cyazo.

Rwigara ntiyigeze agaragara yemera cyangwa ahakana ibyo byamuvugwaho, ahubwo yakomeje ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Abagize umuryango we ntibigeze bemera ko iyi mpanuka yamuhitanye ari isanzwe ahubwo bagiye kenshi bavuga ko yari yagambiriwe.

UmuraperiJay Polly

Tuyishime Joshua "Jay Polly", wari umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda mu njyana ya hip hop na rap yapfuye, kuwa 02 Nzeri 2021 azize uburwayi mu Bitaro bya Muhima.

Amakuru yavuze ko uyu muhanzi yagejejwe ku bitaro bya Muhima avanywe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo mu masaha y’ijoro, ahavurirwa indembe ahita yitaba Imana.

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda mu itangazo rwasohoye,rwavuze ko Tuyishimiye Joshua "wari ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge mu murenge wa Mageragere… yaraye ajyanywe mu ivuriro ry’iyo gereza ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho yahise yitabwaho n’abaganga".

"Bimaze kugaragara ko akomeje kuremba, yaje kujyanwa mu bitaro bya Muhima aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko birangira aje kwitana Imana".

Uru rwego rwatangaje ko "Jay na bagenzi be babiri …basangiye uruvange rwa alcool yifashishwaga n’imfungwa/abagororwa biyogoshesha, amazi n’isukari, byavanzwe nabo ubwabo".

Iri tangazo ryavuze ko "urwego rw’igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) hamwe na Rwanda Forensic Laboratory (RFL) batangiye iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane icyateye urupfu rwe".

Jay Polly azwi kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka ’Akanyarirajisho’, ’Ibyo ubona’, ’Ndacyariho [ndahumeka]’, ’Deux fois deux’ n’izindi zakunzwe cyane yakoze akiri mu itsinda rya Tuff Gang.

Impaka z’urupfu rwa Jay Polly ku mbuga nkoranyambaga zashingiraga ku kuba ibivugwa ko byamuhitanye n’ukuvuga inzoga izwi nka Makuruci ikorwa n’imfungwa nta bukana bwica umuntu iba ifite ndetse benshi mu mfungwa baragiye bayinywa.

Umuhanzi Kizito Mihigo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo ku wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.

Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragara, yagize iti “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Yakomeje iti “Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.”

Polisi ivuga ko ku itariki 15 na 16 Gashyantare, Kizito yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Yakomeje iti “Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura ubuzima."

Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya Polisi aho Ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.

Kizito Mihigo yatangiye kuririmba afite imyaka icyenda ubwo yahimbaga indirimbo z’abana, maze nyuma y’imyaka itanu aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiliziya Gatolika wamenyekanye mu Rwanda.

Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika kugeza n’uyu munsi. Mu 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Misa.

Mu 2003 yagiye kwiga muzika mu Burayi, maze muri Nzeri 2008 aza kubona impamyabumenyi ya DFE "Diplôme de Fin d’Etudes", mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris. Yigishije muzika mu ishuri ryisumbuye "Institut provincial" ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.

Kizito azwi mu ndirimbo nka Inuma,Turi abana b’u Rwanda,Arc en Ciel,iteme,Twanze gutoberwa amateka,ijoro ribara uwariraye n’izindi.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bagiye impaka bibaza ukuntu uyu muhanzi yiyahuye n’ibindi.

Aba ni bamwe mu bantu bapfuye benshi mu banyarwanda bakajya impaka ku rupfu rwabo ahanini bahwihwisa ku babishe cyangwa se icyabahitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa