skol
fortebet

Abarwayi batinda kuvurwa kwa muganga bategereje igisubizo mu bufatanye bwa CHUK, CHUB n’Ibitaro bya Kanombe

Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kugeza ubu ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kigali n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe byagiranye amasezerano n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, kugira ngo byohererezanye aba barwayi

Sponsored Ad

Kugeza ubu ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kigali n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe byagiranye amasezerano n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, kugira ngo byohererezanye aba barwayi

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ubu bufatanye buzarangiza ikibazo cy’ abarwayi bakabakaba ibihumbi 3 bahawe rendez-vous zo kubagwa, zimara igihe kirekire, ikaba irimo kureba uko bavurwa mu gihe cya vuba.

Ubu bufatanye hagati y’ibitaro bikomeye hano mu Rwanda ije mu gihe wasangaga ahenshi muri ibi bitaro cyane bya Kaminuza bya Butare n’ibitaro bya Kigali hari abantu benshi cyane baba bategereje ko bazerwaho kuri gahunda bawe.

Iki kibazo cyatumaga uwahawe rendez-vous aturuka mu ntara byamusabaga kuza gucumbika mu mbuga y’ibitaro icyumweru cyose mbere kugirango atazacikanwa akaba yagira ibindi bibazo kubera gutegereza indi hagunda yahabwa mu gihe kirekire imbere.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Ministeri y’Ubuzima, Dr. Corneille Ntihabose avuga ko abarwayi bakoresha ubwisungane mu kwivuza mutuelle de Sante aribo ahanini bagiraga ibibazo byo guhabwa rendez-vous z’igihe kirekire.

Gutinda kubonana n’abaganga byashoboraga kugira ingaruka zikomeye ku barwayi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal, Dr. Sendegeya Augustin avuga ko gahunda yo kwakira abarwayi bazoherezwa n’ibitaro byigisha bayiteguye neza.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nta mpinduka zizabaho mu bijyanye n’ikiguzi cy’ubuvuzi, umurwayi uzavurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal azishyura kimwe n’uwivurije ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK. Nkuko itangazamakuru rya Leta ryabyanditse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa