skol
fortebet

Abavuye mu mashyamba ya RDC batangiye guha akazi abo basanze mu Rwanda

Yanditswe: Friday 24, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwitwa Nkurunziza Patrick,Umunyarwanda wavukiye mu mashyamba ya RDC ariko akaza gutaha mu Rwanda muri 2011,yarakoze yiteza imbere nyuma yo kwakirwa none ubu ageze ku rwego rwo guha akazi abanyarwanda yasanze imbere mu gihugu.

Sponsored Ad

Nkurunziza w’imyaka 27,ubu n’umukozi wa Kompanyi ya Airtel mu bashinzwe kugeza zimwe muri serivisi ku bakiriya.

Uyu mugabo usanzwe ari Team Leader mu matsinda Airtel ishyiraho ngo bayigurishirize za sim card no kubarura abakiriya bayo,amaze guha akazi abanyarwanda bagera kuri 15 ndetse yiyemeje gufasha benshi bashoboka kubona akazi.

Yagize ati "Nari mu ishymba mbayeho nabi,ngeze mu Rwanda nsanga ni rwiza,ruguha buri kimwe,u Rwanda wirwanaho ukaba wabona akazi,imibereho mizima.

Ngisezererwa nahise njya kwiga ibyo gukora muri hoteli,njya i Kayonza,mbona stage nziza,mbona akazi ntangira gukora gake gake,hanyuma nza guhindura akazi njya muri Kompanyi ya Airtel."

Uyu yakomeje avuga ko ageze aha ubuzima bwe bwahindutse buba bwiza cyane ndetse ahita atangira no guhindurira abandi ubuzima.

Ati "Bakimara [Airtel] kumbonamo ubushobozi, ntabwo batinze kumpa akazi keza,nabaye umuntu ufite abantu ayoboye [Team leader]."

Nkurunziza yavuze ko ushaka akazi amuha telefoni igezweho [smatphone],hanyuma akagenda aha abantu za sim Cards za Airtel aho umuntu ahembwa bitewe nuko yakoze.

Uyu yavuze ko amaze kwinjiza mu kazi abantu 15 ndetse buri wese yamuhaye telefoni yo gukoresha.

Yavuze ko aba bantu bahembwa na Airtel asaga ibihumbi 100 FRW ndetse ngo buri wese ahembwa bitewe nuko yakoze.

Uyu yavuze ko we ageze ku mushahara w’asaga ibihumbi 300 FRW nyamara mu mashyamba ya RDC yari atunzwe no kujya kwiba,gusahura abaturage no kujyanwa ku rugamba akiri muto.

Yavuze ko abayobozi babo aribo babatumaga kujya gukora ibyo bikorwa bibi ndetse hari ubwo wahuriragayo na ba Mai Mai bakakwica baguciye ibice by’umubiri.

Nkurunziza yavuze ko yatorokeye i Bukavu biramukundira agera mu Rwanda ndetse yavuze ko yajyanwe mu gisirikare afite imyaka 13.

Ku rundi ruhande,Byiringiro Didier,nawe yakuriye mu mashyamba ya kongo aza gutaha mu Rwanda none kuri ubu n’umuhanzi uri kuzamuka mu njyana ya Hip Hop aho yiyise "10 Men".

Yavuze ko yatashye atorotse nyuma yo gukora urugendo runini akagera ahari MONUSCO yamufashije kugera mu Rwanda.

Byiringiro watashye muri 2013,yavuze ko ubuzima bwo mu mashyamba buruhije kuko kurya bisaba kwica,gusahura no kwiba iby’abandi.

Uyu yavuze ko umuziki we uri kugenda utera imbere kuko ubu asigaye akorana n’abahanzi bakomeye barimo nka Jaba Star na Bulldogg.

Abajijwe icyo yabwira abatarataha yagize ati "Baratubwiraga ngo iyo ugeze mu Rwanda uricwa ariko siko twabisanze."

Yakomeje avuga ko mu Rwanda babayeho neza kuva bataha ndetse ubuyobozi bubaba hafi ariyo mpamvu bari bamutumiye no mu birori byo gusezerera abavuye mu mashyamba ya Kongo bybaye kuri uyu wa 23 Ugushyingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa