skol
fortebet

Agahinda ka Ntamitondero wiciwe umugabo na FDLR imuziza gushaka gutaha mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 23, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Ntamitondero Grace uheruka gutaha mu Rwanda avuye mu mashyamba ya Repubulika ya Kongo,yahishuye agahinda ko kwicirwa umugore n’abana bazira ko bashakaga gutaha mu Rwanda rwababyaye.

Sponsored Ad

Ibi Madamu Ntamitondero yabitangarije Abanyamakuru kuri uyu wa 23 Ugushyingo mu muhango wo gusezerera abavuye mu mitwe yitwaje intwaro iba mashyamba ya Kongo irimo na FDLR.

Uyu mubyeyi n’abandi 84bamaze iminsi bigishirizwa byinshi mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze aho bari mu cyiciro cya 70 cy’abamaze kwigishirizwa muri iki kigo bakabakaba ibihumbi 14.

Ntamitondero yavuze ko yageze mu Rwanda muri Kamena 2023nyuma yo guca mu nzira y’umusaraba irimo kwicirwa umugabo no guhohoterwa n’inyeshyamba yahuye nazo ubwo yageragezaga gutaha mu Rwanda.

Yagize ati "Mbere tutarataha mu Rwanda twumvaga amakuru ko mu Rwanda bimeze neza ariko ibihuha byava hanze bikatubwira ko ugera mu Rwanda bakakwica,bitewe n’imigambi mibi tuba tubafiteho,ngo ugera mu Rwanda bafite ibyuma bipima bakamenya imigambi ufite bagahita bakwica.Ariko tukigera mu Rwanda twasanze ibyo ari ukubeshya."

Abajijwe impamvu yamusunikiye gutaha mu Rwanda,Ntamitondero yagize ati "Impamvu natashye,umugabo wanjye nawe yakoreraga mu mitwe ya FDLR,twemeranya ko tugomba gutaha,yasomye agacupa aracikwa aba arabivuga baramwica.

Bakimara kumwica,mfata umwanzuro wo kuzataha numva kubana nabo bitanejeje.Banyiciye umugabo,bakomeje kutwizeza ko tuzanafata u Rwanda,ntarwo twafashe.Mbona kubana nabo bitanejeje mfata umwanzuro wo gutaha."

Ntamitondero yavuze ko yakoraga mu butasi ndetse bamwohereje ku kazi aracika,aza kurangisha inzira birangira umurangiye amuyobeje niko kugwa mu nyeshyamba zimugirira nabi ndetse zimufunga ibyumweru bibiri.

Ibi ngo ntibyamuciye intege arekuwe yakomeje guhatana abasha kugera mu Rwanda we n’abana babiri muri batanu yari afite bamwe bagapfa.

Abajijwe ku buzima abayemo kuva yagera mu Rwanda,yagize ati "Mu by’ukuri uko twari tubayeho mu mashyamba,twari tubayeho nabi,ntitwabonaga amavuta yo kwisiga,inda zari zitwishe.Twambara imyenda y’ibicabari.

Nageze mu Rwanda mpima ibiro 50 kubera inzara.Nkimara kugera mu Rwanda badufashe neza,baduha amazi turakaraba,baduha ibyokurya baratwondora.Ubu hano ndi gupima ibiro 65.

Meze neza cyane n’uri kunyumva ari mu mashyambanaze twubake u Rwanda rwacu.Ibyo bari kubabeshya ngo bazafata u Rwanda,n’ukubeshya bamwe basaziye iyo,abana bo babyaye bari kwirindigira ngo bazarufata,ntabwo muzabishobora ni Paradizo."

Uyu yavuze ko impamvu FDLR itafata u Rwanda ari uko kubona amasasu ari ikibazo,imbunda ari ikibazo.Ati "N’inzara bafite ntibabona imbaraga zo gufata u Rwanda."

Ntamitondero yavuze ko abagore baba mu mashyamba ya Kongo bagira ingorane nyinshi ndetse aho babaga muri Nyiragongo,kubona amazi bigoye,ndetse benshi bapfa babyara kubera kubura ubuvuzi.

Yasabye inshuti ze zirimo Ingabire Claudine ko yamubabarira agataha kuko bari basangiye agahinda,yavuze ko asaba na Dodos gutaha ndetse na Generali wabo n’abandi bose bamwumva.

Abajijwe intumbero afite,Madamu Ntamitonero yagize ati "Batwigishije ubudozi,nibyo nakurikiye,baza kutubwira ko aho tuzagera tugomba kuzahanga ibishya.

Nizeye ko nzahanga ibishya maze bose bose bakanyoboka,nkabona amafaranga nkabaho neza.Mfite ibyiringiro ko ningera hanze nzagira ubuzima bwiza kuko aho twageze hari amahoro n’ibindi byose."

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare by’umwihariko abari mu nyeshyamba ziba muri FDLR,Hon. Nyirahabineza Valérie,yavuze ko u Rwanda rufite umubyeyi wumva [Perezida Kagame] kandi ko rutazigera rwemera ko abana barwo bagwa ishyanga.

Yasabye abasezerewe gukomeza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda nkuko bamaze iminsi babitozwa ndetse aboneraho kubasaba kuba umusemburo mwiza aho bagiye kujya.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru,Mugabowagahunde Maurice we yasabye abasezerewe uyu munsi kwitwara neza ndetse bakunga ubumwe n’abo basanze.

Ati "Turabasaba kuzitwara neza kubo muzasangA.Turabasaba gukomera ku bumwe bwacu,kwiteza imbere,isuku muri byose no kwirinda ubusinzi no gusesagura.

Aho muzagira ikibazo hose ntimuzatinye kutwegera ngo tubafashe."

Uwari umushyitsi mukuru,Umunyamabanga wa leta muri MINALOC,Kayisire M Solange,yabwiye abasezerewe ati "Turabasaba kandi kuba ba ambasaderi beza mukageza ubu butumwa bwiza kubasigaye mu mashyamba mubashishikariza gutaha kuko nabo ni abana b’u Rwanda, dushaka ko bataha bagafatanya n’abandi banyarwanda guteza imbere igihugu cyabo.

Aho mugiye gutura muzabe abaturage b’intangarugero mwitabira gahunda za Leta, mukore mwiteze imbere, muharanire ko ubumwe bw’abanyarwanda bubungabungwa, mujyana abana ku ishuri, mwishyura Mituweri, mwirinda amakimbirane mu rugo, mugira isuku ku mubiri n’aho mutuye."

Uyu munsi abasezerewe mu kigo cya Mutobo barahoze mu mitwe yitwaje intwaro muri RDC ni 84 barimo 53 bahoze ari abasirikare mu gihe abandi ari abasivile barimo abagore n’abana.

Ibi birori byo gusezerera aba banyarwanda bavuye mu mashamba ya RDC,byitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Marie Solange; Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare (RDRC),Hon. Nyirahabineza Valérie na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa