skol
fortebet

Aho Padiri Ubald Rugirangoga azashyingurwa hamaze kumenyekana

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

Umurambo wa Padri Ubald Rugirangoga uzagezwa mu Rwanda ku wa gatandatu nimugoroba, ku wa mbere tariki ya mbere Werurwe 2021 nimugoroba ugezwe mu Karere ka Rusizi nkuko umunyamabanga wa Diyoseze gaturika ya Cyangugu yabitangarije RBA.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha RBA ibitangaza,ku IBANGA RY’AMAHORO ni ho azashyingurwa, iki kikaba ari ikigo Padri Ubald yashinze ngo abaturage bajye baza kuhaganirira n’Imana.

Ku IBANGA RY’AMAHORO! Ni amagambo abanza hejuru ku cyapa kiri ku rwinjiriro rwaho nko mu ntambwe 200 uvuye aho kiliziya yaho yubatse. Ni mu Kagari ka Kamatita, mu Murenge wa Gihundwe, ku kilometero nka kimwe uvuye ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kamembe.

Aka ni agasozi gateretse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, aho uba witegeye neza ikirwa cya Nkombo n’ibice byinshi by’I Bukavu muri RDC. Hirya gato hari ishyamba rigari rya Pharmakina rikaba isooko y’akayaga keza gahuha ku IBANGA RY’AMAHORO!

Hatunganyije neza, ubusitani bwiza kandi bugari butohagiyemo ibyatsi n’ibiti ni bimwe mu bikwakira ukihagera. Birumvikana ko n’amashusho menshi ajyanye n’imyemerere gatolika na yo ahari ku bwinshi.

Ni Padri Ubald Rugirangoga ubwe wahatangije muri 2012 ngo abantu bajye baza kuhasengera.

Ibi ni ko bimeze kuko twahasanze abantu bake bari hirya no hino mu busitani bari gusenga. Ni bake kubera ingamba zo kwirinda Covid 19. Baduhamirije ko bahakirira koko, kandi bakahasubirizwa ibibazo n’ibyifuzo byabo.

Hubatse kiliziya nziza kandi nini bigaragara ko ari iya vuba aha. Ngo yatashywe muri 2019. Na yo si benshi bari kuyigana kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid 19. Ku rutambiro rwayo harateguye kandi hari ifoto nini ya Padri Ubald. Mu nzira zigana aha, ibikorwa byo kuharimbisha no kuhasukura byaratangiye mu rwego rwo kwitegura imihango yo kumushyingura izahabera.

Nyuma yo kumva urupfu rwa Padri Ubald Rugirangoga, abaturage biganjemo abagarurika basazwe n’agahinda, none mu byifuzo byabo ngo bumva yagirwa umutagatifu.

Padri Ubald Rugirangoga yatabarutse mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka azize uburwayi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umubiri we uzagezwa kuri Diyosezi ya Cyangugu tariki ya mbere Werurwe 2021 saa kumi n’imwe za nimugoroba nk’uko bitangazwa na Padri Komerusenge Athanase, umunyamabanga wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu.

Kubera iki Padri Ubald Rugirangoga azashyingurwa ku IBANGA RY’AMAHORO kandi hari amarimbi yihariye ashyigurwamo abapadri?

Padri Athanase avuga ko byatewe n’uko ari ahantu hakomeye kandi hagaragaza ibikorwa Padiri Rugirangoga yahakoreye, kuhamushyingura kikaba ari igikorwa cyo kumuha agaciro.

Padri Ubald RUGIRANGOGA yari azwi cyane mu bikorwa by’isanamitima, aho yafashije mu kunga benshi mu bishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibikorwa bye bizwi cyane muri Paruwasi ya Mushaka yabayemo igihe kirekire byaje no gutuma ashyirwa mu Barinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu. Azwi kandi mu gusengera abantu batandukanye bagakira. Yavukiye i Nyamasheke mu 1956, ahabwa ubusaseridoti mu 1984, aba umwe mu bapadiri bane ba mbere ba Diyosezi gatolika ya Cyangugu dore ko ari bwo yari igishingwa.

Inkuru ya RBA


Padiri Ubald azashyingurwa mu busitani buri hanze ya kiliziya yo ku IBANGA RY’AMAHORO

Ibitekerezo

  • Iimana izamwakire gusa kuhashyingurwa byo birakwiye kuko yarakoze bihagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa