skol
fortebet

Amajyaruguru: Abaturage bavuze akabari ku mutima nyuma yo kwirukanwa kw’abayobozi babo

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko bakiriye neza impinduka zakozwe mu bayobozi, aho hari abirukanwe bazira kutubahiriza ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Sponsored Ad

Bamwe mu batuye mu karere ka Gakenke babwiye RBA dukesha iyi nkuru ko hari ikibazo gikomeye mu mitangire y’akazi n’amasoko muri aka karere kubera agatsiko k’abayobozi bo mu muryango umwe bari bashinzwe izo serivisi, bityo bagashyira imbere bene wabo.

Akarere ka Burera kasaga n’akacitsemo ibice bibiri, aho abayobozi bakomoka mu gice cy’amakoro bashwanaga n’abakomoka hakurya y’ibiyaga bya Burera na Ruhondo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ubuyobozi muri ako karere butemeraga ko hari ikibazo, abandi ntibamenye amakuru y’ibihabera. Ni imigirire inengwa n’abatuye aka karere.

Mu karere ka Musanze hari higanje ibimina n’amatsinda bishingiye ku moko. Hari n’imiryango yari yarashyizeho amahame namategeko bihabanye n’umurongo w’Igihugu ku buryo hari n’abari barabujije abaturage kugana inzego z’ubuyobozi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude avuga ko ikibazo cy’amacakubiri kigaragara cyane mu bayobozi n’abandi bafite ubushobozi bwo kubumbira hamwe abantu benshi. Agaragaza ko amatsinda n’udutsiko byari bimaze gukorwa byari biteye impungenge k’uko byashoboraga no kwifashishwa n’abanzi b’igihugu.

Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru bashimira Perezida wa Repubulika ku mpinduka nziza yakoze n’ubuyobozi bwiza butavangura Abanyarwanda. Aba baturage biyemeje kurwanya imigirire yose iganisha ku macakubiri.

Ku gicamunsi cy’uyu wa 09 Kanama 2023, mu cyumba mberabyombi cy’ Akarere ka Musanze habereye igikorwa cyo guhererekanya ububasha hagati y’ uwari Umuyobozi w’ Akarere ka Musanze Bwana Ramuli Janvier n’ Umuyobozi wako mushya w’agateganyo wamusimbuye mu nshingano Bwana BIZIMANA Hamiss.

Ibitekerezo

  • Hari abacamanza muri Burera baca imanza kubona indangizarubanza bigasaba kwirukanka amaguru agashya naho bahagenzure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa