skol
fortebet

Amakuru mashya kuri wa munyamakuru wakubiswe n’abagizi ba nabi

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Flash Radio&TV bwatangaje ko umunyamakuru wabo Gumisiriza John usanzwe akorera Radiyo na Televiziyo Flash mu Karere ka Nyagatare yoherejwe mu bitaro bya Kanombe kubagwa.
Gumisiriza John yatezwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku ya 28 Gashyantare 2023, bamukubita ikintu mu mutwe, baramukomeretsa.
Uyu yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Nyagatare ariko byarangiye nabyo bimwohereje i Kanombe kubagwa.
Ubuyobozi bwa Flash FM& TV bwari bwavuze ko uyu munyamakuru (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Flash Radio&TV bwatangaje ko umunyamakuru wabo Gumisiriza John usanzwe akorera Radiyo na Televiziyo Flash mu Karere ka Nyagatare yoherejwe mu bitaro bya Kanombe kubagwa.

Gumisiriza John yatezwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku ya 28 Gashyantare 2023, bamukubita ikintu mu mutwe, baramukomeretsa.

Uyu yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Nyagatare ariko byarangiye nabyo bimwohereje i Kanombe kubagwa.

Ubuyobozi bwa Flash FM& TV bwari bwavuze ko uyu munyamakuru yakomeretse cyane ku buryo ashobora koherezwa kuvurirwa ahandi, ari nako byagenze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023.

Mu butumwa bwashyize kuri Twitter y’iki gitangazamakuru, bugira buti “nyuma yo guhohoterwa n’abataramenyekana bakamukomeretsa mu mutwe, ibitaro bya Nyagatare byamwohereje i Kanombe; ubu agiye kubagwa mu mutwe kuko abaganga bagaragaje ko abamukubise hari igufwa bangije.”

Amakuru avuga ko uyu munyamakuru yategewe mu nzira ageze mu gace kagaragaramo abagizi ba nabi ubwo yari avuye mu kazi nka saa yine z’ijoro.

Abatuye mu gace kategewemo uyu munyamakuru, bavuga ko hasanzwe hakorerwa ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi bw’abantu batega abahisi n’abagenzi bakabambura ibyabo bakanabakomeretsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa