skol
fortebet

Amwe mu mateka ya Gasamagera Wellars watorewe kuba umunyamabanga mukuru wa RPF INKOTANYI

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gasamagera Wellars yatorewe kuba umunyamabanga wa FPR INKOTANYI asimbuye François Ngarambe nawe wari uyoboye imyaka irenga 20, dore ko yagiye kur’uyu mwanya kuva 2002.
Gasamagera yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo guhigika Depite Bakundufite Christine, kuko yatowe agize amajwi 1899 bingana na 90,3% naho Bakundufite atorwa n’abanyamuryango 183 bingana na 8,8% mu gihe imfabusa zabonetse ari 20.
Gasamagera yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo guhigika Depite Bakundufite Christine, kuko yatowe agize (...)

Sponsored Ad

Gasamagera Wellars yatorewe kuba umunyamabanga wa FPR INKOTANYI asimbuye François Ngarambe nawe wari uyoboye imyaka irenga 20, dore ko yagiye kur’uyu mwanya kuva 2002.

Gasamagera yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo guhigika Depite Bakundufite Christine, kuko yatowe agize amajwi 1899 bingana na 90,3% naho Bakundufite atorwa n’abanyamuryango 183 bingana na 8,8% mu gihe imfabusa zabonetse ari 20.

Gasamagera yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo guhigika Depite Bakundufite Christine, kuko yatowe agize amajwi 1899 bingana na 90,3% naho Bakundufite atorwa n’abanyamuryango 183 bingana na 8,8% mu gihe imfabusa zabonetse ari 20.

Gasamagera yatorewe Manda y’imyaka 5.

Gasamagera Wellars ni muntu ki?

Mbere yo gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa RPF-INKOTANYI, Gasamagera yakoze imirimo ku myanya itandukanye irimo Komiseri ushinzwe ubukangurambaga bwa politiki kuva muri 2009, ndetse anaba Umuvugizi w’iri shyaka rya FPR

Gasamagera uri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu ishuli ry’ubucuruzi rya Monarch mu Busuwisi, asanzwe afite impamyabumenyi ya Master’s muri Public Administration yakuye muri kaminuza ya Québec muri Québec/ Canada ndetse na certificate yakuye muri Commonwealth ku bijyanye n’imikorere y’inteko ishingamategeko[Parliamentary Practice and Procedures].

Gasamagera ufite ubunararibonye mu bya politike, yanahagarariye u Rwanda nka Ambasaderi udasanzwe muri Sao tome & Principe, ndetse anaba ambasaderi w’ u Rwanda muri Angola.

Yabaye kandi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire ( Rwanda Management Institute).

Muri 2003-2011, Gasamagera yabaye umusenateri mu nteko ishingamategeko ndetse yari umwe mu bari bagize komisiyo ihoraho ishinzwe ibibazo bya politike n’imiyoborere myiza.

Yabaye kandi muri komite Nyobozi ishinzwe ibijyanye na ICT.

Muri 1997-2001, Gasamagera wabaye Umunyamabanga mukuru mushya wa RPF-INKOTANYI, yayoboye perefegitura yahoze yitwa Kigali Ngari.

Yabaye kandi umuyobozi w’ ikigo gishinzwe gusesengura politiki n’ubushakashatsi cya Think Tank.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa