skol
fortebet

Amateka ya Gen Kabarebe ufite amateka akomeye mu gisirikare washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Biragoye kuvuga igisirikare cy’u Rwanda no muri aka karere mu myaka hafi 30 ishize ngo usige izina James Kabarebe. Gusa ubu itangazo rya minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ryamushyize ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’abandi basirikare bakuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Kagame.

Sponsored Ad

Gen James Kabarebe w’imyaka 64, kuva mu 2018 yavanywe ku mwanya wa minisitiri w’ingabo, nyuma gato yagizwe umujyanama wa perezida mu bya gisirikare, kuva icyo gihe kenshi yabonekaga mu biganiro akunze guha urubyiruko bibakangurira gukunda igihugu.

Ntabwo yaruhukijwe wenyine, abandi basirikare bakuru nka Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, Maj Gen Albert Murasira n’abandi nabo bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu Rwanda itegeko rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda ingingo yayo ya 102 ivuga ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuri ofisiye jenerali ari 60.

Amateka ya Gen James Kabarebe

Bihera mu ntambara ku Rwanda y’izari inyeshyamba za APR mu 1990, yari umusirikare muto urangije amashuri muri Uganda aho yavukiye agakurira nk’impunzi y’Umunyarwanda, nk’uko inyandiko zitandukanye ku buzima bwe zibivuga.

Muri iyo ntambara yakuyeho ubutegetsi bwari i Kigali mu 1994 igahagarika jenoside yakorewe Abatutsi, James Kabarebe wari ugeze ku ipeti rya colonel, yari ‘aide-de-camp’ (somambike) wa Maj Gen Paul Kagame wari uyoboye urugamba.

Inyandiko zigaruka ku buzima bwe zivuga ko nyuma yabaye komanda w’umutwe wa High Command w’izo nyeshyamba, nyuma yo gufata ubutegetsi akaba umugaba w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard).

Ni umugabo w’imyaka 64, wubatse ufite abana batatu, uretse igisirikare mu Rwanda azwi nk’umwe mu bashoramari mu bucuruzi, siporo – by’umwihariko umupira w’amaguru.

Umugaba w’ingabo za DR Congo

Nyuma y’uko ingabo ziyobowe na Paul Kagame zifashe ubutegetsi nyuma mu 1996 zakurikiranye abo zahiritse mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu), zivuga ko zigamije guhashya ibitero byabo ku Rwanda hamwe no gucyura impunzi.

Col Kabarebe wari mu basirikare bizewe na Kagame ni we wayoboye ingabo zinjiye muri Zaïre ya Mobutu Sese Seko, ariko intambara yafashe indi ntera ubwo ingabo z’u Rwanda zafashaga inyeshyamba za Laurent-Désiré Kabila gukomeza bagana i Kinshasa.

Iyo ntambara ntiyatinze cyane, Mobutu wari urembejwe n’indwara ntiyari ashoboye guhuza ibikorwa by’intambara no kurinda igihugu cye, muri Gicurasi(5) 1997 Kinshasa yarafashwe, Mobutu arahunga, Kabila afata ubutegetsi afashijwe cyane n’abasirikare ba Kabarebe hamwe n’urubyiruko rw’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse ahita agira uyu umugaba w’ingabo za RD Congo yari amaze kwambura izina rya Zaïre.

Ntibyatinze, havutse ubushyamirane hagati ya Kabila n’ingabo z’u Rwanda, mu 1998 avanaho Kabarebe, ibi byaje kuvamo intangiriro y’intambara ya kabiri ya Congo, yabaye inkundura ikazamo n’ibindi bihugu nka Zimbabwe na Angola byafashije kurengera ubutegetsi bwa Kabila.

Mu mbwirwaruhame ze, Kabarebe yagiye agaruka kenshi ku gitero kizwi nka ‘Operation Kitona’ yayoboye muri iyi ntambara muri Kanama(8) 1998.

Umunyamateka mu bya gisirikare James Stejskal mu nyandiko ye “The Kitona Operation - Rwanda’s Gamble to Capture Kinshasa and the Misreading of an “Ally””, yavuze ko uburyo ingabo ziyobowe na Col Kabarebe zafashe ikibuga cy’indege cya Kitona mu burengerazuba bwa DR Congo ari “igikorwa cyari gitunguranye cya gisirikare kandi kidasanzwe. Cyari kigamije gufata Kinshasa vuba vuba no guhirika Kabila”.

Stejskal avuga ko iki gitero kidasanzwe cyari kujya mu mateka y’intsinzi zikomeye za gisirikare iyo kigera ku ntego zacyo, ariko ntibyashobotse kuko Angola na Zimbabwe zinjiye mu ntambara zirengera Kabila, Kabarebe n’ingabo yari asigaranye bahungira muri Angola babasha gufata ikindi kibuga cy’indege gito cyane bagihagurukiraho bataha, nk’uko yagiye abigarukaho mu mbwirwaruhame ze.

Nyuma ya Congo II, nk’uko bita iyi ntambara, Kabarebe yazamuwe mu mapeti agera ku rwego rwa jenerali w’inyenyeri enye, mu 2002 yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda mbere yo kugirwa minisitiri w’ingabo mu 2010, umwanya yavuyeho mu 2018.

Gen Kabarebe, kenshi ajya mu matorero n’amakoraniro y’urubyiruko kubaganiriza ku byo bakunze kwita “amateka y’urugamba rwo kwibohora”. Uyu mugabo w’intyoza mu mbwirwaruhame, azwiho kubarira urubyiruko inkuru z’intambara yarwanye nk’intambara n’abacengezi cyangwa operation Kitona, ubutwari bw’ingabo z’Inkotanyi, akabihuza n’ibiriho, akabifatanya no gukundisha abato igihugu no kunenga abanzi b’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa