skol
fortebet

Amateka ya General Gatsinzi Marcel watabarutse

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari ministri w’ingabo z’U Rwanda General Marcel Gatsinzi yatabarutse aguye mu gihugu cy’Ububiligi aho yari amaze iminsi atuye.
Uyu musirikare w’igihe kirekire yanabaye no mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana ndetse akaba yaranagize uruhare mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha.
Apfuye yari mu kiruhuko cy’izabukuru kuva mu mwaka wa 2013.
General Marcel Gatsinzi wari wujuje imyaka 75 y’amavuko yavukiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1948.
Amashuri abanza yayize mu Ishuri (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari ministri w’ingabo z’U Rwanda General Marcel Gatsinzi yatabarutse aguye mu gihugu cy’Ububiligi aho yari amaze iminsi atuye.

Uyu musirikare w’igihe kirekire yanabaye no mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana ndetse akaba yaranagize uruhare mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha.

Apfuye yari mu kiruhuko cy’izabukuru kuva mu mwaka wa 2013.

General Marcel Gatsinzi wari wujuje imyaka 75 y’amavuko yavukiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1948.

Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille. Akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20 muri 1968.

Gatsinzi yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare “Ecole Supérieure d’Officiers Militaires (ESM)”, ahavana ipeti rya Lieutenant mu 1970.

Kubera ubuhanga bwe, yahawe akazi akajya ahugura abandi basirikare ndetse bituma nawe abona amahugurwa menshi yaherewe mu Bubiligi hagati ya 1971-1976 mu Ishuri ryigisha iby’Intambara “Institut Royale Supérieure de Défense” aho yavanye ubumenyi bwo kuyobora ingabo.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatsinzi yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w’Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare “ESO” (Ecole des Sous-Officiers) ryari muri Komini ya Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye.

Nyuma y’iraswa ry’indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, General Marcel Gatsinzi yahise agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu kuko Gen Maj Augustin Nsabimana wari uwuriho yari yapfanye na Habyarimana.

Uyu mwanya yawumazeho iminsi 10 mbere yo kwirukanwa n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwariho, asimburwa na Col Augustin Bizimungu.

Hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 General Gatsinzi yabaye mu mutwe w’indorerezi hagati y’ingabo za Habyarimana n’iz’umutwe wa FPR barwanaga.

Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi mu Rwanda, General Gatsinzi yagaragaye mu myanya ikomeye y’ubutegetsi haba mu gisirikare ndetse no muri politiki.

Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kigali, Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brig General ari mu Nkambi ya Kigeme, aho yari kumwe n’abandi basirikare. Aha yahavuye agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Rusizi.

Gatsinzi yabaye muri RDC mu gihe cy’ukwezi mbere yo gutaha, akinjira mu Ngabo za RPF. Akigeramo yahawe ipeti rya Colonel.

Inshingano za mbere yahawe muri RDF [ingabo za RPF zimaze guhuzwa n’izahoze muri FAR] zari izo kuba Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka mbere yo kugirwa Umuyobozi wa Military Police n’uw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS. Iki gihe yari afite ipeti rya General Major.

Mu 2004 ni bwo Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.

Yabaye Minisitiri w’Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y’imyaka irindwi n’amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n’abajenerali batanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa