skol
fortebet

Ambasaderi wa US mu Rwanda yahaye inkunga ya miliyoni 50 FRW akarere ka Ngororero kazahajwe n’ibiza

Yanditswe: Saturday 16, May 2020

Sponsored Ad

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, yemereye akarere ka Ngororero inkunga y’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 50, mu rwego rwo gufasha imiryango yasenyewe n’imvura.

Sponsored Ad

Mu Butumwa bw’amajwi yanyujije ku rubuga rwa Twitter mu Kinyarwanda, ambasaderi Vrooman, yavuze ko iyi ari inkunga ya USAID izahabwa Care International kugira ngo hatangwe ubutabazi, hose mu karere ka Ngororero.

Yagize ati “Kubera imvura nyinshi y’itumba,MInisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi,MINEMA,ivuga ko ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bagezweho n’ingaruka zatewe n’umwuzure kandi yangiza n’ibintu byabo.Uyu munsi nemereye miliyoni hafi 50 FRW azifashishwa mu gutanga ubutabazi bwibanze ku basenyewe n’imvura.

Aya mafaranga azafasha imiryango yagaragajwe na MINEMA kugira ngo babone ibikoresho bikenewe.Iyi n’inkunga ya USAID izahabwa Care International kugira ngo itange ubufasha hose mu karere ka Ngororero.

Ibyo bikoresho birimo amasafuriya,ibiringiti,inzitiramibu,matora,ibikoresho by’isuku n’ibindi.Mube amahoro.”

Imvura iherutse kugwa mu ijoro ryo ku itariki 06 rishyira iya 7 Gicurasi 2020, yatwaye ubuzima bw’abantu 72 mu turere tunyuranye tugize intara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, inasenya inzu zigera mu 100 z’abaturage, ubu bamwe bakaba bacumbikiwe mu bigo by’amashuri no mu miryango inyuranye mu baturanyi.

Mu karere ka Gakenke hapfuye abantu 22, muri Nyabihu hapfuye 18, Muhanga hapfa 12, Musanze hapfuye 6, Ngororero hapfa 5, Rulindo hapfa umwe na Rubavu hapfa umwe.

Hangiritse kandi ibikorwa remezo birimo imihanda nk’umuhanda Gakenke-Vunga- Musanze, inzu 100 zasenyutse, ibiraro bitanu byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure.

Umuhanda Musanze - Kigali nawo wari wafunzwe n’inkangu ahazwi nko kuri Buranga mu karere ka Gakenke, ariko hakozwe ubutabazi bwihuse wongera kuba nyabagendwa.

Uturere twibasiwe cyane ni Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango na Rubavu.

MINEMA yijeje ko ubutabazi burakomeza gutangwa ku bagizweho ingaruka n’iyo mvura.

Iti “Ubutabazi burakomeza, abapfushije abantu barafashwa gushyingura ababo, abakomeretse bajyanwe kwa muganga, abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuriwe by’agateganyo ahantu hateganyijwe. Ibikorwa remezo byibasiwe n’inkangu n’imyuzure birakomeza gusiburwa no gusanwa hirya no hino mu gihugu.”

Kubera ko imvura imaze igihe igwa ari nyinshi, byatumye amazi aba menshi mu butaka byongera inkangu n’ingaruka zazo. Minema yasabye abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa