skol
fortebet

Bamwe mu bana b’abahungu basambanyijwe ku ngufu n’abagabo bahishuye ibyago bahuriyemo nabyo birimo na SIDA

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

Ikibazo cyo gusambanya abana b’abahungu n’abana b’abakobwa kiri kugenda gifata indi ntera mu Rwanda ndetse n’imibare itangazwa na RIB ndetse na Polisi irabyemeza.

Sponsored Ad

Abana b’abahungu basambanyijwe ku gahato cyangwa bakabahenda ubwenge bavuze ko byabagize ingaruka zitandukanye zirimo no kwandura Agakoko gatera Sida.

Mu kiganiro RBA yagiranye na bamwe muri aba bana basambanyijwe n’abagabo bavuze ko byabaviriyemo ihungabana rikomeye ndetse n’indwara zidakira.

Umwe muri bo yavuze ko yavuye iwabo agiye ku ivomero ahura n’umugabo baragendana bageze mu ishyamba amufatiraho icyuma amusambanya ku gahato.

Ati “Navuye mu rugo ngiye kuvoma mpura n’umugabo antwaza utujerekani, tugeze mu ishyamba arambwira ngo ryama hasi ahita ankuramo imyenda amfatiraho icyuma arabikora,birandya cyane.”

Undi nawe yavuze uko yasambanyijwe n’umuntu wari wamutumiye mu birori. Iki gihe ngo yari afite imyaka 13.

Yagize ati “Yari yakoresheje ibirori mu rugo arantumira nyuma nza kuharara yinjira mu cyumba narayemo igikorwa gihita kiba, icyo gihe naheze umwuka.”

Aba basore bari mu kigero cy’imyaka 18 umwe muri bo afatwa ku ngufu yanduye Virusi itera Sida, ndetse bombi bahuye n’ibibazo by’ihungabana dore ko banirukanwe n’imiryango yabo.

Umujyanama mu by’imitekerereze Nyirahabineza Gertrude, yavuze kuba iki ari ikintu kitamenyerewe usanga abana b’abahungu basambanyijwe batinya kugira uwo babibwira ngo babe bahabwa ubutabazi bw’ibanze.

Yagize ati “Usanga batabasha kubivuga aribwo usanga benshi bafite kwigunga no kwiheba bikabije, kwivaho akumva ko ntacyo akiri cyo mu buzima bwe busanzwe.”

Yakomeje avuga ko iyo abashije kumenya umwana wahuye n’icyo kibazo agerageza ku muganiriza no kumuhuza n’umuryango we.

Ati “ Iyo mumenye ngerageza kumuganiriza nkamwiyegereza ,nkamuha ibyo kurya nkamwereka ko ari umwana nk’abandi, icyo gihe nibwo abasha kugaragaza ibikomere ukamuhumuriza ukazanamuhuza n’ababyeyi.”

Nubwo hakigaragara abasambanya abana ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ntiruhwema kurwanya iki cyaha ndetse no gukangurira ababyeyi kuba maso bakamenya ko n’abana b’abahungu basambanywa bakabasha kubarinda.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubusambanyi bw’abana b’abahungu bweze asaba ababyeyi kuba maso.

Yagize ati “Uburyo babasambanya buratandukanye kuko usanga abana b’abahungu babasambanya mu kibuno ugasanga nabyo bitera ingaruka. Wowe wa mubyeyi we wumva ubu butumwa, ntiwiyumvishe ko ari umwana w’umukobwa gusa usambanywa n’aba bahungu barasambanywa.”

Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB igaragaza ko mu 2017/2018 rwakiriye ibirego 55 by’abana b’abahungu basambanyijwe, naho mu 2018/2019 rwakira ibirego 80.

Mu mwaka wa 2019/2020 iyi mibare yarazamutse, RIB yakira ibirego 111 by’abana b’abahungu basambanyijwe.

Gusambanya umwana, bihanwa n’Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano,ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Source: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa