skol
fortebet

Bamwe mu banyarwanda bagaragaje igiciro bifuza ko agapfukamunwa kagura kugira ngo buri wese agatunge

Yanditswe: Tuesday 21, Apr 2020

Sponsored Ad

Bamwe mu banyarwanda baravuga ko igiciro cy’amafaranga 500 FRW ku gapfukamunwa ari menshi kubera ko ngo kuri bamwe ubuzima bumeze nabi kubera Guma mu rugo ariyo mpamvu bifuza ko nibura kagura hagati y’amafaranga 100 na 200.

Sponsored Ad

Bamwe mu bantu baganiriye n’ikinyamakuru Umuryango bavuze ko bitaborohera kugura agapfukamunwa k’amafaranga 500 FRW kandi bari kurya kubera ubufasha bari guhabwa na Leta ariyo mpamvu ngo gakwiriye kugabanuka kakagurishwa nibura 100 cyangwa 200 cyangwa Leta ikabagoboka abatishoboye bakajya baduhererwa ubuntu.

Umwe yagize ati “Hari abantu tuba dufite 200 cyangwa 300 FRW yo kugura amakara yo gutekesha ibyokurya twahawe na Leta.Biragoye kugura agapfukamunwa ka 500 FRW.”

Benshi mu baganiriye n’Umuryango batishoboye bavuze ko bikwiriye ko Leta yabafasha kubona utu dupfukamunwa ku buntu cyangwa ku mafaranga ari munsi ya 500 FRW kuko ngo bigoye kubona amafaranga kubera gahunda ya Guma mu rugo.

Ibi babihuje n’abaganiriye na RBA kuwa Mbere nabo bavuze ko amafaranga 500 FRW ari kubona umugabo agasiba undi kubera gahunda ya Guma mu rugo.

Umwe yavuze ati “Udupfukamunwa turadutegereje ariko bakwiriye kutuzana ku giciro gihendutse.500 FRW ntabwo umuntu yayabona buri munsi.Nibura bazakagire amafaranga 100 FRW.”

Undi yagize ati “Byibura bazakagire nka 200 FRW nibura umuntu ufite umuryango yagerageza ayo ngayo akavuga ati “Ndagura akanjye,ngurire umugore n’abana.”

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Madamu Nyirarukundo Ignacienne yabwiye Radio 10 ko atumva ukuntu umuntu yabura amafaranga 300 FRW yo kugura Agapfukamunwa.

Yagize ati “Sinumva ukuntu umunyarwanda yabura F300.Ko ’abona ayo kugura umunyu se?.”

Andrew uhagarariye inganda zikora udupfukamunwa yavuze ko gushyiraho igiciro cy’amafaranga 500 FRW bagendeye ku giciro cy’imyenda udupfukamunwa dukorwamo ariko ngo FDA iri kubyigaho ngo harebwe igikorwa.

Inganda zisaga 20 ziri gukora udupfukamunwa zavuze ko iki cyumweru kirangira hakozwe uturenga miliyoni 2 ku buryo Abanyarwanda bose bazabasha kutubona.

Abakozi bakora muri izi nganda bari gukora cyane kugira ngo haboneke udupfukamunwa duhagije ku isoko ariko ababishinzwe bavuze ko nibura kugera kuri uyu wa Gatatu turaba twabonetse.

Uhagarariye inganda zikora udupfukamunwa witwa Kanyonya Andrew Kanyoya yavuze ko inganda zimwe zatangiye gukora udupfukamunwa kuri uyu wa Mbere mu gihe izindi zatangiye mu minsi ishize zikimara kubyemererwa.

Yagize ati “Inganda nyinshi zamaze kwegeranya ibikoresho.Kuri uyu wa mbere nibwo twavuga ko twatangiye akazi.Turizeza abanyarwanda ko guhera kuwa Gatatu utu dupfukamunwa tuzaba turi ku isoko.

Uyu muyobozi yavuze ko habayeho gahunda yihutirwa ibigo bifite abakozi benshi bari ku kazi bikadukenera byatubona mbere.Yavuze ko ngo kuwa Mbere nibura bagombaga gukora udupfukamunwa ibihumbi 300 ariko bagowe n’abakozi bake kubera Coronavirus.

Umuyobozi w’ikigo cya FDA gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti,Karangwa Charles yabwiye RBA ko inganda 27 ziri gukora udupfukamunwa zahawe ibipimo by’ubuziranenge bizagenderwaho ku buryo n’uwabona yabyuzuza yakwandika asaba kudukora.

Yagize ati “Icya mberenuko ukoresha umwenda ushobora kuba utashyuha,utakwangiza umubiri w’umuntu nka niro ntushobora kuba wayikoresha.Umwenda wakoresha n’ukozwe mu ipamba cyangwa polyester …Hari ibipimo byerekana umwenda ushobora gukoresha.Hari ukuntu udoda kugira ngo ube wafunga ku izuru no munsi y’akananwa.Ukaba unafunze cyane ku buryo nta handi ushobora guhumekera uretse mu mwenda.

Ikindi twagiye tubakangurira kujya bakora udutambaro tubiri kugira ngo igihe umuntu arimo kuvuga amacandwe ntabe yabasha gusohoka ngo agree inyuma.Ikindi nuko batakoresha umwenda ushobora kuba warekura utuntu twakwangiza ubuzima bw’umuntu igihe ahumeka.Urugero,kudakorsha umwenda uvamo irangi.Icyo n’ikintu kibi gishobora kwangiza imyanya y’ubuhumekero y’umuntu.Imyenda ivamo irangi ntabwoo yemewe,n’utwandikiye asaba gukora udupfukamunwa turabanza kujya kumusura kugira ngo turebe isuku ye.Ubundi Agapfukamunwa kagakwiriye kujya ku isoko uhita ukagura ukakambara.”

Utu dupfukamunwa iyo tumaze gukorwa tujyanwa kuri UTEXRWA hanyuma tukaza guhabwa ikigo kimwe cyahawe isoko ryo kuzatuhavana kikadusakaza hirya no hino mu gihugu mu ma Pharmacy na super market zitandukanye.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2020, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze gufata icyemezo kiyongera ku bindi bigamije kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho abanyarwanda bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa hanze mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya koronavirusi kizengereje Isi n’u Rwanda rurimo.

Ibitekerezo

  • Hello?ariko nk’umunyamabanga wa Minaloc utinyuka kuvuga kuriya muri ibi bihe koko?uwo munyu avuga abwiwe n’iki ko mu ngo bawubona?kwishongora ntibikwiye umuyobozi nkawe.

    Ark mbabaze Koko nkumuyobozi uvugakuriya yirara mubaturage iminsi turimo arayizi cg nukwirengagiza kuvuga ko ntamurage wabura magana atatu (300fr)yurwanda ese amaze bufasha bangahe Koko?kuki avuga yishongora kubanyarwanda ntabwo Ari ubwambere yishongora rwose nagabanye agenda take rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa