skol
fortebet

Bugesera: Wa mukozi w’akagari washinjwe ubusinzi akavuga ko yagabanyije inzoga yeguye ku mirimo ye

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukozi w’akagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama y’akarere ka Bugesera, ushinzwe iterambere n’imibereho y’abaturage,witwa NIYONAGIRA Jean Paul yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushinjwa n’abaturage ayobora imiyoborere yuje ruswa, ubusinzi no kutita ku nshingano ze.

Sponsored Ad

Kuwa kabiri tariki 28 Mata 2020 ni bwo TV na Radio One batangaje inkuru ya bamwe mu batuye mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama y’akarere ka Bugesera, binubiraga imiyoborere yuje ruswa, ubusinzi no kutita ku nshingano bavugaga ko biranga NIYONAGIRA Jean Paul wari umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho y’abaturage muri aka kagari bagasaba ko yahindurwa hagashyirwaho undi none byarangiye yeguye.

NIYONAGIRA Jean Paul yatangarije iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko ibyo abaturage bavugaga ari ukumuharabika kuko ngo nubwo yanywaga inzoga ariko ubu yazigabanyije cyangwa akaba yaraziretse.

Abajijwe niba ubusanzwe anywa inzoga nyinshi yasubije umunyamakuru ati " ... Njyewe? narazinywaga ariko nyine ubu narazigabanyije ... nako naraziretse."

Icyo giheubuyobozi bw’umurenge wa Ntarama bwavuze ko bugiye kugenzurira hafi imyitwarire y’uyu mukozi.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard MUTABAZI yabwiye TV/Radio1 ko amasaha make nyuma y’iyi nkuru ngo NIYONAGIRA Jean Paul wari umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho y’abaturage mu kagari ka Kibungo kadasanzwe gafite undi muyobozi yanditse ibaruwa asaba kwegura ndetse ngo hategerejwe kwemeza ubwegure bwe no kureba ko yakurikiranwa ku byaha nshinjabyaha.Aka kagari kagiye kuba gashakiwe umuyobozi w’agateganyo.

Uretse kuba NIYONAGIRA Jean Paul ari we wabashije gutangwaho amakuru n’abo ayobora hirya no hino mu gihugu haracyagaragara bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bagifite imiyoborere mibi yiganjemo ruswa, kunyereza ibya rubanda, ubusinzi n’ibindi bidakwiriye umuntu wakabaye abera abandi icyitegererezo, mu gihugu nk’u Rwanda kigendera ku mategeko yashyizweho hagamijwe kwamagana bene iyo mikorere.

Ibitekerezo

  • Njye ndashima uwanditse iyi nkuru kuko yagerageje kwandika no kunoza imyandikire y’ikinyarwanda. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa