skol
fortebet

Byaba ari ukuri ko gushaka umugabo bigabanya uburibwe bwo mu mihango?

Yanditswe: Friday 16, Dec 2016

Sponsored Ad

Benshi mu bakobwa bakunze kugira ikibazo cy’uburibwe bukabije mu gihe bari mu mihango, bityo ugasanga bakoresha uburyo bwose bushoboka ngo babashe kugabanya ubwo buribwe bugabanuke, dore ko baba babutegereje buri kwezi, ubudasiba.
Mu buryo bwinshi buvugwa ko bwakoreshwa ngo ubwo buribwe bugabanuke harimo n’abavuga ko bagomba gushaka umugabo kuko ngo iyo amaze kubyara, uburibwe bugabanuka.
Twaganiriye na Dr Rulisa, inzobere mu kuvura indwara z’abagore (Gynecologue) maze aduhakanira iby’aya (...)

Sponsored Ad

Benshi mu bakobwa bakunze kugira ikibazo cy’uburibwe bukabije mu gihe bari mu mihango, bityo ugasanga bakoresha uburyo bwose bushoboka ngo babashe kugabanya ubwo buribwe bugabanuke, dore ko baba babutegereje buri kwezi, ubudasiba.

Mu buryo bwinshi buvugwa ko bwakoreshwa ngo ubwo buribwe bugabanuke harimo n’abavuga ko bagomba gushaka umugabo kuko ngo iyo amaze kubyara, uburibwe bugabanuka.

Twaganiriye na Dr Rulisa, inzobere mu kuvura indwara z’abagore (Gynecologue) maze aduhakanira iby’aya makuru atubwira ko ari ibihuha bidafite ishingiro.

Yagize ati “ Ibyo rwose ni ibihuha. Ntabwo gushaka bishobora kugira icyo bitanga. Kuribwa n’imihango ntabwo umuntu yamenya ngo bizaba kuri uyu cyangwa uyu, ni ibintu bijyana n’imisemburo. Gushaka rero ntacyo byahindura keretse gusa ko iyo atwite amara amezi icyenda asa n’uwaruhutse kuko aba atakijya mu mihango, ariko iyo abyaye birongera bigasubira nk’uko byari biri mbere.”

Yakomeje asobanuro ko ahubwo igishobora kugabanya ubu buribwe ari ugukura ariko ko gushaka cyangwa kubyara ntacyo byabihinduraho.

Dr Rulisa yagize ati “ Ntabwo kubyara byagira icyo bihindura ahubwo uko umuntu agenda akura niko n’imisemburo igenda ihinduka bityo kubabara bikagenda bigabanuka uko iminsi yigira imbere. Ibi rero bituma abantu bibwira ko byatewe no kubyara kandi ahubwo byaratewe n’uko bagenda bakura.”

Mu gihe umuntu afite iki kibazo, akababara mu buryo yumva bukabije asabwa kujya kwa muganga akamugira inama y’uko yabigenza cyangwa se akaba yamuha imiti.

Src: izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa