skol
fortebet

Covid-19 yahitanye umuntu umwe mu Rwanda abandi 42 barayandura

Yanditswe: Sunday 16, May 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki cyumweru,COVID-19 yishe umugore w’imyaka 81 wo muri Kigali bituma abo imaze guhitana bose baba 344.
Abarwayi bashya babonetse ni 42 mu gihe abakize ari 70, bituma abamaze gukira babarirwa ku kigero cya 94.6%. Abakirwaye ni 1,033 barimo babiri barembye mu Rwanda.
Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki cyumweru,COVID-19 yishe umugore w’imyaka 81 wo muri Kigali bituma abo imaze guhitana bose baba 344.

Abarwayi bashya babonetse ni 42 mu gihe abakize ari 70, bituma abamaze gukira babarirwa ku kigero cya 94.6%. Abakirwaye ni 1,033 barimo babiri barembye mu Rwanda.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirakomorewe.

Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego z’ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y’abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by’inkingo.

Gukingirwa byatangiye nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa